Nyuma y’iminsi itatu muri Kenya hari imyigaragambyo itarekura, Perezida w’iki Gihugu, William Ruto, yavuze ko iyi myigaragambyo isubiza inyuma ubukungu bw’Igihugu.
Perezida William Ruto yabivuze kuri uyu wa Kane aho yari ari mu burasirazuba bw’Igihugu cye, anenga abatavuga rumwe na we bakomeje gushora abaturage mu myigaragambyo aho yavuze ko ibyo bidateza imbere Igihugu ahubwo ko bigisubiza inyuma.
Imyigaragambyo imaze igihe itegurwa n’abatavuga rumwe na Leta bayobowe na Raila Odinga wakunze gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Abigaragambya banenga Leta kutagira icyo ikora ku izamuka ry’ibiciro byatumye ubuzima bukomeza kugorana, bagasaba ko Leta kugirana ibiganiro n’abayobozi batavuga rumwe na bo barimo Raila Odinga ngo hashakwe igisubizo cy’ibyo bibazo.
Kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru hatangijwe imyigaragambyo karundura y’iminsi 3 hirya no hino, aho muri Kenya. Polisi nayo ntisiba kuvuga ko izakomeza gukora ibishoboka byose ngo itatanye abo bigaragambya.
Abakurikirana Politikie muri Kenya ntibavuga rumwe ku gutegura imyigaragambyo nk’iyo aho bamwe bavuga ko birushaho gusubiza inyuma abaturage aho kubinjiriza ndetse n’Igihugu kidasigaye dore ko hangirika byinshi.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10