Nyuma y’uko urubyiruko rwo muri Kenya rwigaragambije rwamagana umushinga w’itegeko rizamura imisoro Guverinoma ikaza kuwuhagarika, ubu biravugwa ko Guverinoma iteganya kugarura uyu mushinga.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari mushya w’iki Gihugu cya Kenya, John Mbadi, mu Kiganiro yagiriye kuri televisiyo y’igihugu.
Uyu mushinga wari watumye urubyiruko rwirara mu mihanda, bivugwa ko urateganya gukusanya byibura amashilingi agera kuri milayari 150 azava ku misoro n’amahoro.
Guverinoma ya Kenya isobanura ko ikeneye aya mafaranga kugira ngo yongera imishahara imwe n’imwe, nk’iy’abarimu, no kwishyura byihutirwa imyenda Igihugu gifitiye amahanga.
Icyakora kugeza ubu, uyu mushinga w’itegeko uvuguruye, nturagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ngo itangire kuwusuzuma.
Abarwanya izamuka ry’imisoro muri Kenya, bahise batangira kwinubira ibyo Minisitiri Mbadi yatangaje, bavuga ko Guverinoma igiye kongera gukora ikosa.
Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko umunsi uwo mushinga wemejwe, bazasubira mu mihanda bakigaragambya.
Mu myigaragambyo iherutse y’urubyiruko rwasabaga Perezida Ruto ko yegura, yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 50, abandi benshi barakomereka.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10