Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Hatangajwe amakuru mashya ku nkongi idasanzwe yibasiye ishuri

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in AMAHANGA
0
Kenya: Hatangajwe amakuru mashya ku nkongi idasanzwe yibasiye ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abana bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ribanza Hillside Endarasha Academy, riherereye i Nyeri, muri Kenya, wiyongereye ugera kuri 21 nyuma yuko habonetse indi mibiri y’abana bahitanywe n’iyi nkongi.

Iyi mibiri y’abana bagera kuri 19 yabonetse aho inkongi yabereye mu kigo cy’amashuri abanza cya Hillside mu gihe abandi babiri baguye mu bitaro kubera ibikomere.

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko iyi mibiri yari yangiritse bikomeye, ku buryo ababyeyi babo batashoboye kubanyenya, bityo ko kuri uyu wa Mbere hatangira gukorwa ibizamini bya ADN kugira ngo babashe kubona imiryango y’aba bana, icyakora ngo bizatwara igihe kinini.

Inkongi yibasiye icumbi ryari ricumbikiye abana 156 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 ku mugoroba wo ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko kuri uyu wa Mbere hatangira icyunamo cy’iminsi itatu mu Gihugu hose.

Muri kenya hamaze iminsi humvikana impanuka nk’izi ziri kwibasira ibigo by’amashuri, bikaba byazamuye impungenge mu baturage ku mutekano w’abana biga mu bigo bibacumbikira.

Leta ya Kenya yashyizeho ingamba zirimo no gusaba abayobozi b’amashuri gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga amacumbi y’abanyeshuri, isaba ko ibyumba by’amacumbi babamo bigomba kuba  bifite umwanya uhagije, imiryango itatu, kandi amadirishya adashyirwaho ibyuma ku buryo byafasha abanyeshuri guhunga mu gihe cy’inkongi y’umuriro.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + seventeen =

Previous Post

Umusore muto yahaye Polisi amakuru arambuye ubwo yafatanwaga udupfunyika 6.000 tw’urumogi

Next Post

Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo

Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.