Umubare w’abana bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ribanza Hillside Endarasha Academy, riherereye i Nyeri, muri Kenya, wiyongereye ugera kuri 21 nyuma yuko habonetse indi mibiri y’abana bahitanywe n’iyi nkongi.
Iyi mibiri y’abana bagera kuri 19 yabonetse aho inkongi yabereye mu kigo cy’amashuri abanza cya Hillside mu gihe abandi babiri baguye mu bitaro kubera ibikomere.
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko iyi mibiri yari yangiritse bikomeye, ku buryo ababyeyi babo batashoboye kubanyenya, bityo ko kuri uyu wa Mbere hatangira gukorwa ibizamini bya ADN kugira ngo babashe kubona imiryango y’aba bana, icyakora ngo bizatwara igihe kinini.
Inkongi yibasiye icumbi ryari ricumbikiye abana 156 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 ku mugoroba wo ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko kuri uyu wa Mbere hatangira icyunamo cy’iminsi itatu mu Gihugu hose.
Muri kenya hamaze iminsi humvikana impanuka nk’izi ziri kwibasira ibigo by’amashuri, bikaba byazamuye impungenge mu baturage ku mutekano w’abana biga mu bigo bibacumbikira.
Leta ya Kenya yashyizeho ingamba zirimo no gusaba abayobozi b’amashuri gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga amacumbi y’abanyeshuri, isaba ko ibyumba by’amacumbi babamo bigomba kuba bifite umwanya uhagije, imiryango itatu, kandi amadirishya adashyirwaho ibyuma ku buryo byafasha abanyeshuri guhunga mu gihe cy’inkongi y’umuriro.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10