Bisi yari itwaye ba mukerarugendo, yari mu muhanda Londiani – Muhoroni muri Leta ya Kericho, yakoze impanuka, irenga umuhanda, hakomereka 47 muri 50 bari bayirimo.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa 08:00, ubwo imodoka yari itwaye aba bantu barenga 50 yataye umuhanda ikabiranduka.
Mu bagenzi barenga 50 bari bari muri iyi bus, 47 bakomeretse bajyanwa mu bitaro igitaraganya kwitabwaho n’abaganga.
Umuryango Croix Rouge wita ku mbabare muri Kenya, watangaje ko impanuka ikimara kuba ubutabazi bw’ibanze bwahise buboneka kugira ngo baramire ubuzima bw’inkomere.
Muri aka gace ko mu mujyi wa Londiani gasa irimbukiro, kuko no mu cyumweru gishize nabwo hari habereye indi mpanuka abarenga 40 barakomereka, iyi na yo yaje ikurikira indi ya simusiga yahabereye mu mezi atandatu ashize yahitanye ubuzima bw’abaturage barenga 50.
Polisi ya Kenya ishami ryo mu muhanda riragira inama abatwara ibinyabiziga mu muhanda kujya bubahiriza amategeko kuko kuyarengaho ari byo biza ku isonga mu bikomeje gutuma impanuka zo mu muhanda zirushaho kwiyongera.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10