Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z’abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z’abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Kiliziya Gatulika muri Kenya yamaganye abanyapolitiki bafite umugambi wo gukorera ibikorwa byabo muri kiliziya, nyuma yuko hari bamwe bayemereye inkunga zirimo iyari yatanzwe na Perezida William Ruto, ikaba yasubijwe, kuko ibona ko ari uguta kiliziya mu mutego wo kuyinjiza muri Politiki.

Ikinyamakuru the Citizen kivuga ko ibyo byabaye nyuma yuko mu bihe bitandukanye Abanyapolitike muri Kenya bagiye batanga ibyo bise inkunga ku bikorwa bya kiliziya Gatukika harimo miliyoni 2 z’Amashilingi ya Kenya yatanzwe na Perezida William Ruto nk’inkunga mu kubaka inzu ya Padiri, ndetse na Guverineri wa Nairobi wari watanze ibihumbi 200 kuri korali ya Paruwasi.

Ibi byamaganiwe kure n’Inama y’Abepisikopi Gatulika muri Kenya ndete ku Cyumweru muri za Kiliziya zigize Arikidiyoseye ya Nairobi hasomewe amatangazo yamagana ibyo bikorwa bavuga ko bihabanye n’umurongo wa Kiliziya Gatulika.

Musenyeri Philipo Anyolo yavuze ko ibi biganisha guta Kiliziya mu mutego wa Politike ndetse ko batabyemera, ahubwo bazakomeza gukora ibijyanye n’ukwemera.

Yihanagirije Abanyapolitike bitwaza amadini bari mu bikorwa byabo, ahubwo abasaba kwita ku bibazo bibangamiye abaturage birimo ruswa, uburenganzira bwa muntu, n’imisoro ihanitse.

Yavuze kandi ko Perezida Ruto bamusubije miliyoni 2 yari yatanze nk’imfashanyo ndetse n’abandi bose bayatanze mu buryo bunyuranije n’amategeko bayasubijwe.

Ni icyemezo cyakiriwe neza na bamwe mu bakurikira politiki muri Kenya bavuga ko kutishora mu bikorwa bya politiki kw’amadini bigaragaza ubudasa.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + six =

Previous Post

Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

Next Post

Babiri binjizaga mu Rwanda magendu iturutse Congo bafashwe mu gicuku

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Babiri binjizaga mu Rwanda magendu iturutse Congo bafashwe mu gicuku

Babiri binjizaga mu Rwanda magendu iturutse Congo bafashwe mu gicuku

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.