Kiliziya Gatulika muri Kenya yamaganye abanyapolitiki bafite umugambi wo gukorera ibikorwa byabo muri kiliziya, nyuma yuko hari bamwe bayemereye inkunga zirimo iyari yatanzwe na Perezida William Ruto, ikaba yasubijwe, kuko ibona ko ari uguta kiliziya mu mutego wo kuyinjiza muri Politiki.
Ikinyamakuru the Citizen kivuga ko ibyo byabaye nyuma yuko mu bihe bitandukanye Abanyapolitike muri Kenya bagiye batanga ibyo bise inkunga ku bikorwa bya kiliziya Gatukika harimo miliyoni 2 z’Amashilingi ya Kenya yatanzwe na Perezida William Ruto nk’inkunga mu kubaka inzu ya Padiri, ndetse na Guverineri wa Nairobi wari watanze ibihumbi 200 kuri korali ya Paruwasi.
Ibi byamaganiwe kure n’Inama y’Abepisikopi Gatulika muri Kenya ndete ku Cyumweru muri za Kiliziya zigize Arikidiyoseye ya Nairobi hasomewe amatangazo yamagana ibyo bikorwa bavuga ko bihabanye n’umurongo wa Kiliziya Gatulika.
Musenyeri Philipo Anyolo yavuze ko ibi biganisha guta Kiliziya mu mutego wa Politike ndetse ko batabyemera, ahubwo bazakomeza gukora ibijyanye n’ukwemera.
Yihanagirije Abanyapolitike bitwaza amadini bari mu bikorwa byabo, ahubwo abasaba kwita ku bibazo bibangamiye abaturage birimo ruswa, uburenganzira bwa muntu, n’imisoro ihanitse.
Yavuze kandi ko Perezida Ruto bamusubije miliyoni 2 yari yatanze nk’imfashanyo ndetse n’abandi bose bayatanze mu buryo bunyuranije n’amategeko bayasubijwe.
Ni icyemezo cyakiriwe neza na bamwe mu bakurikira politiki muri Kenya bavuga ko kutishora mu bikorwa bya politiki kw’amadini bigaragaza ubudasa.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10