Nyuma y’uko imyigaragambyo yo muri Kenya muri iki cyumweru ihinduye isura, ikagwamo abarenga 20 mu minsi itatu, Perezida w’iki Gihugu, William Ruto yafashe icyemezo cyo kudashyira umukono ku itegeko ryari ryatumye Abanya-Kenya birara mu mihanda.
Icyemezo cya Ruto, cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu nta n’umunsi wari uciyemo asabye inzego z’umutekano n’iza gisirikare gufatanya bagatatanya abigaragambya.
Ku wa kabiri w’iki Cyumweru, ni bwo imyigaragambyo yahinduye isura, ubwo Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yatoraga uyu mushinga mushya w’imari wongera imisoro.
Icyo gihe urubyiruko rwinshi rwari rwigabije Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, rubasha gukura mu nzira inzego z’umutekano, ubundi rwinjiramo rwangiza ibikoresho birimo n’amabendera.
Uru rubyiruko rwasabaga ko umushinga urimo ingingo zatuma imisoro izamuka, wasubikwa kuko ubukungu butifashe neza ndetse bagasaba Leta gukora ibishoboka ngo ubuzima bworohe.
Perezida Willam Ruto yakunze kuvuga ko iryo tegeko rigamije gufasha Kenya kobona iby’ibanze ndetse no kwishyura imyenda, icyakora abaturage ntibabyumve bavuga ko ryatuma imibereho irushaho guhenda no gukomera.
Kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko imyigaragambyo yari ikamejeje, Perezida William Ruto yavuze ko Abanya-Kenya bagaragaje neza ko badashaka iryo tegeko cyane gahunda yo kuzamura imisoro, yanzura ko atazarishyiraho umukono ndetse ko rihise rihagarikwa.
Perezida Ruto yavuze ko hagiye gufatwa izindi ngamba zirimo kugabanya amafaranga akoreshwa na Leta, kugira ngo ibyagombaga kuzakemurwa n’iri tegeko, bibona ubushobozi bwo kubikemura.
William Ruto umaze imyaka ibiri ari Perezida wa Kenya, wanagize imyanya ikomeye mu Gihugu nko kuba yaramaze imyaka 10 ari Visi Perezida, yanyuze muri Guverinoma zahuye n’ibibazo bikomeye muri politike n’imyigaragambyo, irimo n’iyi yari ikomeye.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10