Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, ari umunsi w’ikiruhuko cyo kunamira abantu 238 bapfuye bazize umwuzure ukomeje kwibasira iki Gihugu, anatangaza ibikorwa biteganyijwe kuri uyu munsi.
Ibi Perezida Ruto yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ndetse avuga ko uwo munsi uzarangwa n’ibikorwa byo gutera ibiti, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Perezida Ruto kandi yatangaje ko amashuri yatinze gutangira kubera imvura nyinshi yangije Ibikorwa remezo birimo n’inyubako z’amashuri, icyakora ngo azafungura nyuma y’ibyumweru bibiri biri imbere, mu Gihugu hose.
Igihugu cya Kenya, kimwe n’ibindi bimwe biherereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’u Burundi, na Tanzania; bimaze iminsi byibasiwe n’imyuzure yatumye abantu barenga Ibihumbi 235 bava mu byabo, mu gihe muri Kenya, amashuri arenga 1 000 yangijwe n’imvura nyinshi n’umwuzure.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10