Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Imodoka itwara Abanyeshuri yafashwe n’Inkongi irashya irakongoka

radiotv10by radiotv10
30/11/2021
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Imodoka itwara Abanyeshuri yafashwe n’Inkongi irashya irakongoka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanda mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka isanzwe itwara Abanyeshuri yafashwe n’Inkongi y’Umuriro irashya irakongoka.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’Umuriro, ni iyo mu bwoko bwa Taxi Mini-Bus isanzwe yifashishwa mu ngendo z’abanyeshuri batuye muri kariya gace ka Karembure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yabwiye Urubuga rwa RadioTV10 ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi modoka yari mu nzira igiye gufata abanyeshuri isanzwe itwara.

Avuga ko iyi modoka atari iy’ishuri runaka ahubwo ko yatwaraga abanyeshuri batandukanye bo mu miryango ituye muri kariya gace bajyaga bishyura kugira ngo ibagereze abana ku mashuri.

Ati “Yari mu nziza ijya kubazana hanyuma ifatwa n’inkongi irashya ariko nta wahiriyemo uretse ko bayizimije nubwo bayizimije byarangije.”

Rutubuka Emmanuel uvuga ko nubwo atabonye iriya modoka itarashya wenda ngo yemeze ko yari ishaje kuko n’idashaje ishobora gushya, yaboneyeho kugira inama ababyei ko “bajya bareba imodoka zidashaje ku buryo zitashyira ubuzima bw’abana mu kaga.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamenye iby’iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi modoka yatwaraga abanyeshuri ikihutira kuyizimya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + twelve =

Previous Post

COVID-19: Kuki Abaturarwanda bagiye guterwa urukingo rwa gatatu? Hari impungenge biteye?

Next Post

AMAFOTO: Sadate yakozwe ku mutima n’abafana ba Rayon bamuhaye impano y’agatangaza

Related Posts

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’
IMIBEREHO MYIZA

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Sadate yakozwe ku mutima n’abafana ba Rayon bamuhaye impano y’agatangaza

AMAFOTO: Sadate yakozwe ku mutima n’abafana ba Rayon bamuhaye impano y’agatangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.