• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Umugabo yemeye ko yishe umugore we amukase ijosi ariko ko ari Satani yamwoheje

radiotv10by radiotv10
07/12/2021
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Umugabo yemeye ko yishe umugore we amukase ijosi ariko ko ari Satani yamwoheje
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro nyuma yo kumukekaho kwica umugore we amukase ijosi akoresheje icyuma, agifatwa yemera ko ari we wamwishe koko ariko ko yohejwe na Satani.

Uyu mugabo witwa Kanyamibare Bizimungu w’imyaka 27, arakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 aho akekwaho kwica umugore we Murebe Evelyne.

Bamwe mu babonye ubu bwicanyi bukimara kuba babwiye UKWEZI TV dukesha aya makuru ko iki gikorwa cyabakuye umutima kubera ubunyamaswa cyakoranywe.

Minani Frodouard uri mu bahageze mbere ubwo uyu mugore yari akimara kwicwa, avuga ko yasanze imitsi y’ijosi rya nyakwigendera yari irimo kuvamo amaraso menshi, akagerageza gutabara akoresheje igitambaro ariko ko ntacyo yari kuramira kuko imitsi yose yari yacitse.

Ati “Nafatiyeho mbona umuntu arimo aramanuka ndamufasha ahita yicara ahita yirambura aba arapfuye.”

Avuga ko uyu mugabo yiciye umugore we ahantu abantu batarebaga kuko yabanje kumwihugikana hirya y’umuhanda.

Minani Frodouard avuga ko yahise ahamagara inzego zinyuranye zikihutira kuhagera ari na bwo bahise batangira gushakisha uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, bakaza kumufatira mu gishanga aho yari arimo kwihisha.

Ati “Twamubajije tuti ‘biriya bintu ni wowe ubikoze?’ ati ‘ni njyewe’ tuti ‘ubitewe niki?’ ngo ‘ni satani’.”

Gusa hari andi makuru yavugaga ko nyakwigendera n’umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye ibibazo kuko ngo umugore yari yarashatse undi mugabo ndetse ngo akaza kwiba uyu ibihumbi 500 Frw akabishyira undi yari yarashatse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − four =

Previous Post

Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

Next Post

Nyagatare: Abasore batatu bafatanywe 200.000Frw y’amiganano ariko banga kuvuga aho bayakuye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Nyagatare: Abasore batatu bafatanywe 200.000Frw y’amiganano ariko banga kuvuga aho bayakuye

Nyagatare: Abasore batatu bafatanywe 200.000Frw y’amiganano ariko banga kuvuga aho bayakuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.