Kicukiro: Urupfu rw’amayobera rw’umugabo wajyanye n’umukobwa kwinezeza muri ‘Lodge’ akaza kumusigamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 59 wajyanye n’umukobwa kwinezeza mu icumbi (Logde) riherereye mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bamusanzemo yapfuye nyuma yuko uwo mukobwa bari bazanye amusizemo akigendera.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ahagana saa sita z’ijoro muri Lodge iherereye muri aka Kagari ka Kanserege.

Izindi Nkuru

Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ivuga ko uyu nyakwigendera yari yaje kwaka icumbi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 ari kumwe n’umukobwa bari bazanye mu modoka y’uyu mugabo.

Uyu mugabo usanzwe aza kuruhukira muri iyi lodge, asanzwe atuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo aho afite urugo yabanagamo n’umugore we.

Abakozi b’iyi Lodge bavuga ko ahagana saa sita z’ijoro, umukobwa wari wazanye na nyakwigendera, yaje kumusiga mu cyumba barimo, ajyana imfunguzo z’iki cyuma.

Bavuze ko baje kugira ikikango kuko bategereje ko uyu mugabo asohoka ngo atahe bagaheba, bakaza gukomanga ngo bamenye amakuru ye, bagakomanga ariko ntihagire ukoma.

Baje kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaje bagasanga uyu mugabo yapfiriye mu cyumba yari arimo nyuma yuko bafunguye bakoresheje izindi mfunguzo kuko izindi uwo mukobwa yari yazitwaye.

Ubwo basangaga nyakwigendera yapfuye, bamusanze aryamye mu gitanda mu gihe imyenda yari yayikuyemo imanitse ndetse bagasanga icupa ry’inzoga na Jus muri iki cyumba.

Kuko aba bombi ntaho bari babanje kwiyandika, ntawabashije kumenya imyorondoro y’uwo mukobwa, wahise utangira gushakishwa ndetse RIB ikaba yahise itangira iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.

Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma hamenyekane icyo yazize.

RADIOTV10

Comments 7

  1. Edou says:

    Izi ni dayinoni ziyambika imibiri y’abantu ziramara abantu ahubwo

  2. H.abdu says:

    Nibasuzume neza wasanga uyu mugabo yari yafashe imiti yongera imbara.ikamugiraho ingaruka.noneho umukobwa kubera ubwoba akikuriramo ake karenge ngo ataraburiza !!!!

  3. NSANZUMUHIRE CHRISTIAN says:

    Ubuse basi azize ko yari rimo ahahira umuryango we? Ibyo nibyo bita kubura isi ukabura n’ijuru. Gusa ba nyiri ayo macumbi bakurikiranwe kuko ntibyuvikana ukuntu bacumbikira abo batazi. Ubwo se ari abaje kugirira nabi igihugu?

    • Tuyishimire Justine says:

      Rwose birababaje kuvuga ngo ntanmyirondoro Yabo bacumbikira Kandi byari byoroshye gufata uwo mukobwa bikwiye guhinduka abantu bakava mumikino.Kandi nanone ijambo ryImana ritubwira ko icyo umuntu abiba ninacyo asarura .Mbaye ndekanye nabagabo ndabona aribwo meze neza Kuko isi yatubereye akabarore wasanga umugore yabwiwe ko umutware agiye mubutumwa.Gukizwa nabi bitera umwaku .

  4. MYRIAM says:

    RIP

  5. Uwiga says:

    Imperuka irimo idusatira gusa biteye urujijo kabisa!!!

Leave a Reply to Tuyishimire Justine Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru