Abantu batanu barimo uwabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen ndetse n’umunyemari uzwi nka Dubai batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu kibazo cy’inzu zubakanywe ubuzirange nkene zo mu muduguzu izwi nk’Urukumbuzi zubatswe n’uyu mushoramari witwa Dubai.
Iki kibazo cy’izi nzu zatangiye gusenyuka, cyagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari mu Gihugu hose, mu kwezi gushize.
Icyo gihe Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo ubwo zimwe mu nzu zo muri uyu mudugudu zari zatangiye gusenyuka, ku buryo zari zatangiye gushyira mu kaga ubuzima bw’abazibagamo, barimo abaziguze ndetse n’abakodeshaga.
Ubu amakuru ahari, ni uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo.
Muri bo uretse Rwamurangwa Stephen wabaye Meya wa Gasabo ndetse n’umushoramari Nsabimana Jean (Dubai), barimo kandi uwabaye Visi Meya wa Gasabo wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mberabahizi Raymond Chretien.
Harimo kandi uwari umuyobozi w’ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo, Nyirabihogo Jeanne d’Arc ndetse n’uwari umuyobozi w’ishami ry’imyubakire n’imiturire muri aka Karere ka Gasabo, Bizimana Jean Baptiste.
Amakuru yo guta muri yombi aba bantu batanu, yanemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho umuvugizi warwp, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko bakekwaho kugira uruhare mu bibazo bivugwa mu myubakire y’inzu zo muri uriya mudugudu wiswe Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Aba bahoze ari abayobozi cyangwa abakozi mu rwego rwa Leta, bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Mu byaha bikekwa kuri aba bantu batanu kandi harimo gukora ibinyuranyije n’itegeko, bishingiye kuri ibi byo kubaka inzu zitujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, yari yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko hari abantu giti cyabo bari gukurikiranwaho kuba barakigizemo uruhare.
RADITOTV10 yageze muri uyu mudugudu urimo zimwe mu nzu zivugwaho ibibazo, yasanze koko ziteye inkeke ku buryo zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazibamo.
Mu mpera z’icyumweru gishize kandi, bamwe mu bazituyemo basabwe kuzivamo, gusa bamwe bakavuga ko icyo cyemezo cyaje kibatunguye, ku buryo batari bafite aho berecyeza.
Pudence Rubingisa yavuze ko ubuyobozi bugiye kuba bushakiye aba baturage aho bacumbika kugira ngo izi nzu zisanwe, aho kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba mu kaga.
RADIOTV10