Kigali: Abafata udukingirizo tw’ubuntu bariyongera ubutitsa ariko ngo hari ikibabangamira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakora kuri site zifatirwaho udukingirizo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko abaza kudufata biyongera uko bwije uko bucyeye mu gihe abajya kudufata bo bavuga ko babangamirwa no gusabwa imyirondoro.

Imibare y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka hatangwa udukingirizo miliyoni 32 mu Gihugu hose, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina byumwihariko virusi itera SIDA.

Izindi Nkuru

Mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho za kiosque 8 (utuzu duto) ziri mu bice bikunze guhuriramo abantu benshi zifasha buri wese wifuza agakingirizo kukabona mu buryo bworoshye.

Mu gace kazwi nka Korodoro (Corridor) gaherereye mu Giporoso i Remera, ni hamwe hashyizweho aka kazu gafasha abifuza udukingirizo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye ahatangirwa iyi serivisi mu masaha y’agasusuruko, yasanze urujya n’uruza ari rwose rw’abifuza utu dukoresho tubafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umukozi wo kuri iyi site, avuga ko ku munsi bashobora gutanga udukingirizo turi hejuru y’igihumbi na magana abiri (1 200) ariko byagera mu mpera z’icyumweru imibare ikiyongera. Ati “Abantu baraza cyane, baritabira ntakibazo.”

 

Imibare yagombye kuba irenga iyi

Nubwo abajya gufata utu dukingirizo tw’ubuntu bakomeza kwiyongera, bamwe mu bitabira iyi gahunda barimo abasanzwe bakora uburaya, banenga uburyo baduhabwamo kuko babanza gusabwa imyirondoro.

Umwe yagize ati “Wari ugiye kwiyeranja ariko ukibaza ukuntu ugiye gutonda umurongo kuri kiosque abantu bakureba…wenda uri bugende bagahita baguhereza ntakibazo, ariko kujya mu ikayi, uhita ubona ko agize ikibazo bigatuma acika intege.”

Undi we avuga ko bitumvikana kuba umuntu yajya guhabwa agakingirizo k’ubuntu ariko akabanza gusabwa umwirondoro we.

Ati “Kumbaza imyirondoro ntabwo ari byo biza gutuma umpa agakingirizo, kuko aribaza ati ‘kujya gufata udukingirizo ni nk’ibarura’, ntabwo nibaza niba ugiye kumpa agakingirizo kugira ngo nirinde ujye no kumbarura noneho.”

Avuga ko ubu buryo bushobora no gutuma imibare y’abitabira iyi gahunda igabanuka kuko hari abagira impungenge z’uku gusabwa imyirondoro.

Ati “Kubaza imyirondoro na byo biri mu bituma abantu bagira ipfunwe ryo kujya gufata udukingirizo. Ni yo mpamvu HIV izaniyongera. Ndumva imyirondoro bayivaho hakajyaho uburyo bwo kwandika kode cyangwa inyuguti.”

Dr Charles Berabose, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko abakozi bo kuri site zitangirwaho udukingirizo basaba imyirondoro ababagana, baba banyuranyije n’amabwiriza.

Ati “Ibyo ntabwo ari byo. Umuntu ugiye kwaka udukingirizo aho, ikintu bamubaza ni imyaka n’igitsina, ntakindi, nta zina, ntaho atuye…”

Avuga ko niba utwo dukingirizo twaragenewe buri wese ku buntu, nta muntu wari ukwiye kubanza kubazwa umwirondoro we kuko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru