Abantu bane bafatiwe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basanganywe udupfunyika tw’urumogi 876, bavuze ko bari barukuye muri Rulindo, kugira ngo barushyire abakiliya babo.
Aba bantu bane bafashwe mu bihe bitandukanye, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025, mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi, barimo ufite imyaka 34, uwa 30, uwa 26 n’undi wa 25.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko amakuru ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
CIP Gahonzire yavuze ko nyuma y’ifatwa ry’aba bantu, bavuze uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo, kugira ngo barushyire abakiliya babo bo mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ati “Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo baruzaniye abakiliya babo batuye muri iyi Mirenge. Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”
Aba bose uko ari bane, bafungiye kuri sitasiyo za Polisi za Gisozi na Kinyinya mu gihe bakiri gukorerwa amadosiye ngo zishyikirizwe Ubugenzacyaha na bwo bugakora dosiye.
Umuvuvizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe n’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturarwanda.
Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwnada “iributsa abandi gukomeza gutanga amakuru igihe hari uwo bamenye ko acuruza ibiyobyabwenge kujya batanga amakuru agafatwa.”
Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ifata abakwirakwiza ibiyobyabwenge byumwihariko iki cy’urumogi, aho bamwe mu bagiye bafatwa, bavugaga ko barukuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10