Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane bafatiwe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basanganywe udupfunyika tw’urumogi 876, bavuze ko bari barukuye muri Rulindo, kugira ngo barushyire abakiliya babo.

Aba bantu bane bafashwe mu bihe bitandukanye, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025, mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi, barimo ufite imyaka 34, uwa 30, uwa 26 n’undi wa 25.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko amakuru ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Gahonzire yavuze ko nyuma y’ifatwa ry’aba bantu, bavuze uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo, kugira ngo barushyire abakiliya babo bo mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ati “Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo baruzaniye abakiliya babo batuye muri iyi Mirenge. Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”

Aba bose uko ari bane, bafungiye kuri sitasiyo za Polisi za Gisozi na Kinyinya mu gihe bakiri gukorerwa amadosiye ngo zishyikirizwe Ubugenzacyaha na bwo bugakora dosiye.

Umuvuvizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe n’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturarwanda.

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwnada “iributsa abandi gukomeza gutanga amakuru igihe hari uwo bamenye ko acuruza ibiyobyabwenge kujya batanga amakuru agafatwa.”

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ifata abakwirakwiza ibiyobyabwenge byumwihariko iki cy’urumogi, aho bamwe mu bagiye bafatwa, bavugaga ko barukuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 2 =

Previous Post

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

Next Post

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.