Bamwe mu bagabo bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bahohoterwa n’abagore babo, barimo n’ababakubita, bigatuma bafata icyemezo cyo kwahukana, mu gihe abagore bo bavuga ko ahubwo babiterwa no kuba baba biboneye inkumi zigiteye neza, bakazisanga.
Aba bagabo, bavuga ko uku guhohoterwa n’abagore babo, hari n’ababikora bitwaje ihame ry’uburinganire ritumviswe neza na bamwe, babakangisha ko babakozeho babona akaga, ku buryo hari n’abishora mu ngeso mbi kuko baba bazi ko abagabo babo ntacyo babakoraho.
Bavuga ko bitagarukira aho gusa, kuko hari n’abakubita abagabo babo, bagahitamo guta ingo zabo kugira ngo intonganya zabo zitazagera kure.
Umwe ati “Umugore wanjye yarandumye, arankubita, ibi byose ni ibiguma [yereka umunyamakuru] yanyiyenzagaho kugira ngo mukubite bamfunge.”
Akomeza agira ati “None se muragira ngo tuzicane ni bwo ikibazo kizaba gikemutse? Nahisemo guhunga urugo, kuko yampozaga ku nkeke akampohotera bikabije.”
Ni mu gihe bamwe mu bagore bavuga ko abagabo badata ingo babitewe no guhohoterwa n’abagore babo, ahubwo ko baba bashaka kwisangira abandi bagore bakiri bato.
Umwe yagize ati “Umugabo agushaka uteye neza, nyashi yamara kugenda akaguta akigira gushaka udukumi tukiri duto. Abagabo baraduta bakagenda bakihunza inshingano ntibagishaka guhaha.”
Munyanziza Jonathan ukora mu muryango Nyarwanda uteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREC, ugira inama abashakanye ko bakwiye kuzuzanya no kubahana, kandi mu gihe amakimbirane yabo yageze kure bakiyambaza izindi nzego aho kubiceceka no kwifatira ibyemezo.
Ati “Abashakanye bagomba gufatanya mu rugo, buri wese ahaye agaciro ibyiza biri kuri mugenzi we amakimbirane yagabanuka. Mu gihe kandi havutse ikibazo baba bagomba kwicara hamwa bagashaka umuti w’icyo kibazo byananirana bakiyambaza izindi nzego. Ikindi ni uko nta mugabo ukwiye guhohoterwa ngo aceceke kuko kuba umugabo yavuga ko yahohotewe nta mugayo urimo, aramutse ashyikirije ikibazo cye inzego zibishinzwe nizera ko cyakemuka.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo muri 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagore 48 809 bo mu Rwanda bakorewe ihohoterwa, mu gihe abagabo barikorewe bari 7 210.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko ibyaha by’ihohotera byavuye ku 9 064 muri 2019 bigera ku 10 842 mu 2020.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10