Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abagore basetse abanyamamahanga basuye u Rwanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni

radiotv10by radiotv10
18/11/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Abagore basetse abanyamamahanga basuye u Rwanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore batatu bo mu Mujyi wa Kigali basetse abanyamahanga basuye u Rwanda, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni.

Aba bagore batatu basanzwe bakora ubucuruzi mu gace kabwo kazwi nka Quartier Commercial mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bakoze kiriya gikorwa bakekwaho tariki 16 Ugushyingo 2021.

Polisi y’u Rwanda yerekanye aba bagore mu gikorwa cyaberere mu ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.

Aba ni Ishamiryase Neema w’imyaka 32, Nshimiyimana Zaudjia w’imyaka 23 na  Umuhoza Denise w’imyaka 25 cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, aba bantu basanzwe ari abacuruzi ahavuzwe haruguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abanyarwanda ko igihe hari abanyamahanga cyangwa abandi banyarwanda baza babagana bagomba kubaha serivisi bakeneye bakirinda imyitwarire ibakoza isoni.

Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho gukora ibikorwa bikoza isoni abandi bantu cyangwa undi muntu. Ku mugoroba wa tariki ya 16 Ugushyingo hari abashyitsi b’abanyamahanga bagiye aho bacuruzaga mu iduka bagiye kugura ibintu noneho baratangira barabaganira,bagize ngo barababaza abandi barabaseka, ikindi kiyongereyeho hari umwe muri abo bashyitsi bafashe ku misatsi.”

CP Kabera yibukije abanyarwanda ko hari bimwe mu bikorwa abantu bakora batazi ko ari icyaha, abasaba kujya babyirinda ariko cyane cyane bakazirikana ko  abanyamahanga hari umuco wabo baba bafite.

Ati “Abo banyamahanga bamaze gukorerwa biriya byose byarababaje batanga amakuru kuri Polisi. Abantu bagomba kumenya ko hari ibyo bashobora gukorera abandi  bikaba byabatera isoni cyangwa bikababaza, ariko noneho iyo biteganywa n’itegeko urumva ko biba icyaha. Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ntabwo aribyo, kumutunga intoki, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa cyamutera isoni, kuganira umuntu ubahiseho ntabwo aribyo, iyo bigeze ku banyamahanga rero ni ngombwa kugaragaza umuco, ukirinda gukora ibikorwa bibatera isoni.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko itegeko ritareba ko byakorewe ku banyamahanga baje mu Rwanda gusa ko ahubwo rireba abaturarwanda bose. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 135 ivuga ko  Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW). Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + six =

Previous Post

Rashid yabwiye Urukiko ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe

Next Post

Didier Gomes wifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda yagizwe umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Didier Gomes wifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda yagizwe umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania

Didier Gomes wifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda yagizwe umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.