Hari abakora ubuzunguzayi bakomeje kwibaza impamvu iyo habonetse amafanga yo kubafasha hafatwa bamwe abandi bakaburiramo arko ngo igikomeye cyane bibaza ni uko abafashywa batoranywa aho ngo basanga hari ubwo habamo amanyanga ,Kuruhande rw’ubuyobozi bw’umujyi wa kigali buvuga ko Haherwa ku bakorera hamwe kuko aribo biba byoroshye kumenya neza ibibazo buri umumwe afite binyuze mubo bakorana.
Iyo uganira n’abakora ubuzunguzayi muri Kigali baba bihisha abashinzwe umutekano kuko ubucuruzi bakora butemewe n’amategeko by’umwihariko umujyi wa Kigali.
Umwe muri bo yagize ati «Duhora twibaza ikigenderwaho ngo bamwe muri bagenzi bacu bahabwe igishoro. Hari igihe tuba twicaranye wajya kubona umwe bramuhamagaye ngo ejo uzajye ku murenge ubwo uwo agahabwa amafanga, none wowe ugasigara wibaza ngo ese hagenderwa kuki ? »
Mugenzi we nawe ukora ubuzunguzayi avuga ko abatoranya abahabwa igishoro bakwiye gushyira ahagaragara ibigenderwaho.
«Njyewe maze igihe ncuruza mu kajagari ariko sindabona amafaranga ariko njya kubona nkabona hari bagenzi banjye bahaye ayo mafaranga kandi akenshi baba banifashije kundusha mbona harimo ikimenyane, igishoro bagiha n’ubundi abasanzwe bagifite rwose”Umuzunguzayi
Abakora ubuzunguzayi bifuza ko hashyirwaho ibgenderwaho kugira ngo bahitemmo ubona amafaranga yigishora aho kugirango bajye baza batoranyemo bamwe abandi basigare
Kuri icyi kibazo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko gutanga ubufasha bahera mu bibumbiye hamwe.
Umuyobozi mukuru, Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jean Rubangutsangabo yaguze ati « Mu gufasha abasanzwe bari mu masoko, dukorana n’ubuyobozi bw’amasoko bakoreramo ariko nabwo bigaterwa n’ingano y’amafaranga yabonetse kuko hari igihe inkunga yabonetse iba itabakwira bose. Icyo gihe hafashwa bamwe abandi bakazahabwa ikindi gihe.
Yongeye agira ati “Haherwa ku bakorera hamwe (cooperatives, ibimina, etc) kuko aribo biba byoroshye kumenya neza ibibazo buri umwe afite binyuze mu bo bakorana”
Kuva 2016 hagiye hashyirwaho ingamba n’amabwiriza bitandukanye byo kurwanya no guca abazunguzayi muri Kigali ariko birasa n’aho byananiranye kuko muri Kigali ahakorerwa ubucuruzi utarenga umutaru utabonye abakora ubu bucuruzi kuko bigeze naho ababukora bajyana ibicuruzwa mu ngo z’abantu.
Inkuru ya Juventine Muragijemariya/Radio&Tv10