Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abarimo ufite ubwenegihugu bwa Congo baguwe gitumo mu ijoro bafite ibitemewe

radiotv10by radiotv10
14/12/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Abarimo ufite ubwenegihugu bwa Congo baguwe gitumo mu ijoro bafite ibitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafatiwe mu gipangu cyo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bafite amacupa 4 136 y’amavuta yangize uruhu azwi nka mukorogo.

Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri saa tatu z’ijoro, barimo umushoferi w’imodoka ifite ibirango byo muri Congo ari na we wari wayinjije mu Rwanda, nyiri icyo gipangu babafatiwemo ari na we nyirayo, ndetse n’umumotari wari uje kuyafata ngo ajye kuyakwirakwiza.

Aba bantu bafashwe, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ndera kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bafatanywe amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo arimo Coco Pulp, Dermasol, Diproson, Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème na Bio Plus.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uru rwego rwari rumaze iminsi rufite amakuru ko mu gipangu cy’uriya mugabo hari imodoka ijya iza nijoro, kandi bikekwa ko iba izanye ibintu bitemewe.

Yavuze ko hateguwe igikorwa cyo gufata aba bantu, ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego bagendeye kuri aya makuru.

Ati “Ku wa Kabiri ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu murenge wa Ndera, twakoze umukwabu muri icyo gipangu hafatirwa amacupa 4136 y’amavuta yangiza uruhu yo mu bwoko butandukanye.”

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1 342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu, agira ingaruka ku buzima bw’uyisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Karongi: Umuyobozi wegujwe nyuma yo kubaza ikibazo Mayor yahishuye ikindi kibyihishe inyuma

Next Post

Umukinnyi w’ikipe ikomeye i Burayi yasesekaye mu Rwanda

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi w’ikipe ikomeye i Burayi yasesekaye mu Rwanda

Umukinnyi w’ikipe ikomeye i Burayi yasesekaye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.