Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo leta yashyizeho gahunda yo kwimura abari batuye mu manegeka n’ibishanga bitewe n’uko inyigo y’imiturire yari yakozwe yerekanaga ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga kubera ibiza. Gusa hari abo byagizeho ingaruka z’ubuzima.
Mu baturage bimuwe muri ibi bishanga n’amanegeka hari abari basanzwe bafite ibyangombwa by’ubwo butaka ndetse banafite ibyangombwa by’imiturire ariko bakaba barasenyewe ariko ntibahabwe ingurane ikwiye nk’uko leta ibiteganya.
Urugero rw’abahuye n’iki kibazo ni abatuye mu murenge wa Kicukiro, akagari ka Kagina, umudugudu w’Iriba barataka inzara nyuma y’uko bimuwe mu masambu yabo ntibabone ingurane ikwiye.
Abaturage baganiriye na Radio na Tv10 bo muri aka gace bahamya ko icyo bakorewe ntaho gitaniye n’ihohoterwa bagakurwa mu mitungo yabo bitewe n’uko igishushanyo mbonera kerekanaga ko aho batuye byemewe kuhatura.
“N’ubwo batubwiye ako ari mu gishanga, ntabwo ari mu gishanga kuko baduhaye ibyangombwa by’imiturire, turasora. Niba dusora rero ntabwo numva ko uyu munsi byahinduka mu gishanga. Twagaragaje akababaro kacu ariko ntibyagira icyo bitanga, niyo mpamvu ubona uyu munsi ari mu matongo” Umuturage
Undi muturage waganiriye na Radio &TV10 yagize ati”Twararenganyijwe. Ubona ko twarenganyijwe”
Aba baturage bavuga ko kuri ubu batabona ibyo gutunga imiryango yabo mu gihe bagifite ibyangombwa by’imitungo yabo bityo byaba byiza buri ujmwe ahawe ubutaka bwe akabugurisha akimuka anafite icyamutunga.
Mukangarambe Patricie ushinzwe n’ibidukikije mu mujyi wa Kigali yemera ko hari abaturage basenyewe basanzwe bafite ibyangombwa, gusa ngo ikibazo cyabo kiri gukorerwa inyigo ku buryo iyi Kamena 2021 izasiga umuti urambye.
“Hari abantu bagiye bagaragaza ko basenyewe batari mu bishanga. Abo twabateguriye inyigo yabo iri ku ruhande. Hari ikipe iri kubikurikirana ikibazo ku kibazo ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha haramutse hari abarenganye bahabwa ingurane nk’abandi cyangwa bakubakirwa.” Mukangarambe
Abaturage basenyewe babwirwa ko batuye mu manegeka nyamara basanganwe ibyangombwa by’imiturire birashoboka ko Atari aba batandatu bo muri Kicukiro ahubwo hirya no hino mu mujyi wa Kigali hari abandi bahuje ikibazo n’aba bagenzi babo bo mu mudugudu w’Iriba.