Nyuma y’amezi umunani arenga ku gihe leta yari yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyiciro by’ubudehe bishya, hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’uko bakigendera ku byiciro bya cyera. Ibi ngo bituma bahabwa serivisi zimwe hashingiwe kuri ibi byiciro kandi biteganyijwe ko izi serivisi zitandukanwa n’ibyiciro bishya. Icyakora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yirinze gutanga umucyo kuri iki kibazo cy’abaturage.
Mu kwezi nk’uku k’umwaka wa 2020, ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’ibanze gishamikiye kuri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, cyari cyemeje ko ibyiciro bitanu bishya by’ubudehe byagomba gutangira gukoreshwa mukwezi kwa Gashyantare 2021.
Icyatumye abatari bake babitegerezanya amatsiko, ni uko guverinoma y’u Rwanda yari yemeje ko imikorere ya byo igomba gutandukanywa na serivisi rusange zihabwa abaturage.
Icyakora amezi 8 arirenze, nta kanunu ka byo. Abaturage bavuga ko ibiciro biriho uyu munsi bikomeje kubagiraho ingaruka.
“Baratubaruye, batubwira ko ibyiciro bishya biri hafi. Ariko twarategereje turaheba. Iyo ubajije barakubwira ngo tegereza biri hafi. Ubu turacyagendera ku byiciro bya kera. Ibyo bituma inkunga z’abafite ubumuga tutazibona twese. Ubwishyu bw’umutekano n’isuku na byo bigendera kuri ibyo byiciro. Nibadufashe bashake uburyo byatandukanywa.”
Abaturage hirya no hino mu mujyi wa Kigali bateregereje kumenye ibyiciro bishya bashyizwemo
Kuri iyi ngingo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yirinze gutanga ibisobanuro ku iherezo ry’ibi byiciro by’ubudehe bishya.
Mu gisubizo gito cyane, Mme Nyirarukundi Ignacienne, umunyamabanga muri iyi minisiteri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati.
“Ntampungenge bafite. Ariko bashaka ibisobanuro, reka nguhe ugufasha.”
Nyuma iki gisubizo gishobora gufatwa nk’ikibumbatiye ubushake bwo gusobanura rubanda impamvu ibi byiciro by’ubudehe bikiri mumpapuro zirunze mutubati, twongeye gusaba uyu muyobozi ko aduha uwo muntu ufite ibisobanuro byimbitse, atwemerera ko agiye kuduhamagara. Ariko siko byagenze. Icyakora abaturage barasaba ko iri sezerano rya leta y’u Rwanda ryashyirwa mubikorwa, bakaruhuka umuzigo w’ibyici bviriho uyu munsi.
Inkuru ya David Nzabonimpa/RadioTV10