Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka ikomeye y’imodoka bwo mu bwoko bwa Fuso yagonze ibintu bitandukanye nk’inzu n’ibinyabiziga birimo imodoka yari irimo uwabaye Minisitiri mu Rwanda, Imana ikinga akaboko.
Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Zindiro mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aho imodoka ya Fuso bivugwa ko yacitse feri igasekura ibyari biyiri imbere birimo inzu z’ubucuruzi ndetse n’ibinyabiziga.
Amakuru yaje kumenyekana ni uko iyi Fuso yanagonze imodoka yarimo Tharcisse Karugarama wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, gusa we akaba atagize icyo aba nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe.
Iyi Fuso yakoze impanuka, yaturukaga ahazwi nko kwa Nayinzira, yacitse feri mu muhanda umanuka cyane, igenda igonga ibyo yasangaga mu cyerekezo yerecyezagamo ari na bwo yazaga kuruhukira kuri iyo nzu y’ubucuruzi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yaguyemo umuntu umwe, ikomerekeramo abandi 10, gusa ubwo Polisi yageraga ahabereye iyi mpanuka, umushoferi ndetse na kigingi bari bataraboneka, bikaba byakekwaga ko bari barengeye n’ibyari bipakiwe n’iyi modoka.
SSP René Irere, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu n’itatu (18:53’).
Yavuze ko iyi kamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari iturutse Bumbogo ipakiye amabuye, ikaba yagize ibibazo bya tekiniki byo kubura feri ikabanza kugonga imodoka yo mu bwoko bwa Jeep.
Avuga ku bahitanywe n’iyi mpanuka ubwo yari ikimara kuba, SSP René Irere yagize ati “Kugeza ubu abo tuzi bitabye Imana ni umwe, umudamu witwa Anisia, hakomeretse abagera ku icumi bajyanywe ku bitaro bitandukanye harimo ibya Kibagabaga no ku Bigo Nderabuzima harimo ibya Remera.”
SSP René Irere agaruka ku byatangajwe n’abatuye muri aka gace kabereyemo impanuka ko uyu muhanda ukwiye gushyirwamo uburyo bwo kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga buzwi nka Dos d’ane, yavuze ko Polisi igiye kubiganiraho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kugira ngo harebwe icyakorwa.
RADIOTV10