Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Haciwe undi muvuno wo guca abazunguzayi urimo ubutumwa bureba abajya babagurira

radiotv10by radiotv10
26/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Kigali: Haciwe undi muvuno wo guca abazunguzayi urimo ubutumwa bureba abajya babagurira
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo guca abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi, bwahinduye umuvuno kuko bagiye kujya buhana n’ababagurira, nyuma yo gukoresha ubundi buryo ariko ntibutange umusaruro.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa, ni ubwo gufata aba bacuruzi ndetse n’ibyo bacuruza, ndetse no gushyiraho amasoko aciriritse yihariye, yewe bakanahabwa igishoro, ariko bikananirana, bagakomeza gukora ubu bucuruzi butemewe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhashya iki kibazo cy’abazunguzayi, ariko bagakomeza kugaragara mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Yagize ati “Ubu twafashe umwanzuro w’uko tugiye kujya duhana ababagurira, kuko abazunguzayi twabakoreye udusoko, twabahaye igishoro ariko banze gucika.”

Ni mu gihe abakora ubu bucuruzi bo bavuga ko babikora babizi ko bitemewe n’amategeko ariko ko ari amaburakindi kandi ko ari bwo buryo babonye bashobora kuboneramo amaramuko.

Umwe yagize ati “Aha nzana igihumbi nkabonamo ikindi gihumbi nkagaburira abana. Ubuse nzavamo nge hehe? Ubwo bazahandasire.”

Undi waganirije RADIOTV10, yavuze ko yatangiye ubu bucuruzi afite imyaka icyenda none ubu akaba afite 40, kandi ko kuva icyo gihe ari byo bimutunze.

Ati “Nahaje mfite imyaka 9 ubu ngize 40 urumva ni ho hishyura inzu, ni ho hishyura amashuri y’abana ndavamo mbeho gute?”

Uyu mucuruzi avuga ko adafite ubushobozi bwo kubona igishora cyatuma ajya gucururiza muri ayo masoko bashyiriweho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ati “Muri ayo masoko baduhaye ndajyanamo intoryi imifungo ibiri? Nta gishoro mfite cyatuma njya muri ayo masoko.” 

Undi ati “Amasoko bashyizemo abagore b’abakire kandi n’igishoro ni gicyeya, ubu ndajya muri etage ya 6 mu Nkundamahoro umuntu ave muri rimwe bacuruza nk’ibyo ncuruza aze kungurira?”

Guhana abagurira abazunguzayi si ubwa mbere umujyi wa Kigali ubifataho umwanzuro, kuko no muri 2017 ubwo uwabaguriraga yacibwaga 10 000 Frw.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Comments 2

  1. Francine says:
    3 years ago

    Bashake ibisubizo cyirambye ,either babashyirireho uturoadboard namajiri bacuruzebanishyure umusoro ariko ibindi ntagisubi,o bitanga .kereka niba bashaka kongera ibisambo.

    Reply
  2. Habumugisha Justin says:
    3 years ago

    Murumva umuntu yaba arangira ibintu bitarengeje 1500frw akajya mwisoko gucuruzanya numuntu uranguza ibihumbi 20000frw?murumva bizacura iki?mwagakwiriye kubaha inguzanyo yunguka make bakagira igishoro gifatika.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 5 =

Previous Post

RwandAir ibazaniye inkuru nziza mu migenderanire y’u Rwanda n’u Bufaransa

Next Post

26/04/1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugina bishwe urw’agashinyaguro hanahuruzwa abicanyi b’Abarundi

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
26/04/1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugina bishwe urw’agashinyaguro hanahuruzwa abicanyi b’Abarundi

26/04/1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugina bishwe urw'agashinyaguro hanahuruzwa abicanyi b'Abarundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.