Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Haciwe undi muvuno wo guca abazunguzayi urimo ubutumwa bureba abajya babagurira

radiotv10by radiotv10
26/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Kigali: Haciwe undi muvuno wo guca abazunguzayi urimo ubutumwa bureba abajya babagurira
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo guca abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi, bwahinduye umuvuno kuko bagiye kujya buhana n’ababagurira, nyuma yo gukoresha ubundi buryo ariko ntibutange umusaruro.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa, ni ubwo gufata aba bacuruzi ndetse n’ibyo bacuruza, ndetse no gushyiraho amasoko aciriritse yihariye, yewe bakanahabwa igishoro, ariko bikananirana, bagakomeza gukora ubu bucuruzi butemewe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhashya iki kibazo cy’abazunguzayi, ariko bagakomeza kugaragara mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Yagize ati “Ubu twafashe umwanzuro w’uko tugiye kujya duhana ababagurira, kuko abazunguzayi twabakoreye udusoko, twabahaye igishoro ariko banze gucika.”

Ni mu gihe abakora ubu bucuruzi bo bavuga ko babikora babizi ko bitemewe n’amategeko ariko ko ari amaburakindi kandi ko ari bwo buryo babonye bashobora kuboneramo amaramuko.

Umwe yagize ati “Aha nzana igihumbi nkabonamo ikindi gihumbi nkagaburira abana. Ubuse nzavamo nge hehe? Ubwo bazahandasire.”

Undi waganirije RADIOTV10, yavuze ko yatangiye ubu bucuruzi afite imyaka icyenda none ubu akaba afite 40, kandi ko kuva icyo gihe ari byo bimutunze.

Ati “Nahaje mfite imyaka 9 ubu ngize 40 urumva ni ho hishyura inzu, ni ho hishyura amashuri y’abana ndavamo mbeho gute?”

Uyu mucuruzi avuga ko adafite ubushobozi bwo kubona igishora cyatuma ajya gucururiza muri ayo masoko bashyiriweho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ati “Muri ayo masoko baduhaye ndajyanamo intoryi imifungo ibiri? Nta gishoro mfite cyatuma njya muri ayo masoko.” 

Undi ati “Amasoko bashyizemo abagore b’abakire kandi n’igishoro ni gicyeya, ubu ndajya muri etage ya 6 mu Nkundamahoro umuntu ave muri rimwe bacuruza nk’ibyo ncuruza aze kungurira?”

Guhana abagurira abazunguzayi si ubwa mbere umujyi wa Kigali ubifataho umwanzuro, kuko no muri 2017 ubwo uwabaguriraga yacibwaga 10 000 Frw.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Comments 2

  1. Francine says:
    3 years ago

    Bashake ibisubizo cyirambye ,either babashyirireho uturoadboard namajiri bacuruzebanishyure umusoro ariko ibindi ntagisubi,o bitanga .kereka niba bashaka kongera ibisambo.

    Reply
  2. Habumugisha Justin says:
    3 years ago

    Murumva umuntu yaba arangira ibintu bitarengeje 1500frw akajya mwisoko gucuruzanya numuntu uranguza ibihumbi 20000frw?murumva bizacura iki?mwagakwiriye kubaha inguzanyo yunguka make bakagira igishoro gifatika.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eleven =

Previous Post

RwandAir ibazaniye inkuru nziza mu migenderanire y’u Rwanda n’u Bufaransa

Next Post

26/04/1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugina bishwe urw’agashinyaguro hanahuruzwa abicanyi b’Abarundi

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
26/04/1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugina bishwe urw’agashinyaguro hanahuruzwa abicanyi b’Abarundi

26/04/1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugina bishwe urw'agashinyaguro hanahuruzwa abicanyi b'Abarundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.