Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

radiotv10by radiotv10
26/05/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe itsinda ry’abantu 12 bakekwaho guhindura nimero iranga telefone izwi nka IMEI kugira ngo izibwe zidakurikiranwa ngo zifatwe.

Aba bantu bafashwe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 23 Gicurasi 2022, Bafatanwywe mudasobwa 12 zirimo program bifashishaga mu gikorwa cyo guhindura nimero ziranga telefone, ndetse banafatanwa telefone 29 zibwe, harimo izo bahinduriye nimero n’izindi bari batarahindura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo.

Yavuze ko hadasiba kumvikana abantu bibwa telefone by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ndetse zimwe zigafatwa ariko izindi bikagorana kuzibona kubera abantu bahita bazihindurira nimero za IMEI.
Yagize ati “Ni nayo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero  z’umwimerere.”

Yakomeje avuga ko aba bantu 12 bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe  n’amakuru yatanzwe n’abaturage cyane cyane abibwe telefone.

Umwe mu bafashwe witwa Ngendabanga Joseph wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.

Yavuze ko bari bafite program bifashisha mu guhindura izo nimero babanje kumenya iz’umwimerere.

Yagize ati “Mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telefone, uyibona ukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”

CP Kabera yavuze ko ibi bikorwa byo gufata aba banyabyaha bikomeje kuko iki kibazo cyavuzwe kenshi. Yihanangirije abantu bose bakora ibi byaha byo guhindura imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye kubireka, anongeraho ko hari abandi bagiye gufatwa mu minsi iri mbere kuko amakuru yabo yamenyekanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 9 =

Previous Post

Urukiko rutegetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa

Next Post

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yakoresheje amagambo aremereye ashinja u Rwanda gufasha M23

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rizimuha...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma n’ibyakurikiyeho
MU RWANDA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yakoresheje amagambo aremereye ashinja u Rwanda gufasha M23

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yakoresheje amagambo aremereye ashinja u Rwanda gufasha M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma n’ibyakurikiyeho

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.