Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe itsinda ry’abantu 12 bakekwaho guhindura nimero iranga telefone izwi nka IMEI kugira ngo izibwe zidakurikiranwa ngo zifatwe.

Aba bantu bafashwe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 23 Gicurasi 2022, Bafatanwywe mudasobwa 12 zirimo program bifashishaga mu gikorwa cyo guhindura nimero ziranga telefone, ndetse banafatanwa telefone 29 zibwe, harimo izo bahinduriye nimero n’izindi bari batarahindura.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo.

Yavuze ko hadasiba kumvikana abantu bibwa telefone by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ndetse zimwe zigafatwa ariko izindi bikagorana kuzibona kubera abantu bahita bazihindurira nimero za IMEI.
Yagize ati “Ni nayo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero  z’umwimerere.”

Yakomeje avuga ko aba bantu 12 bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe  n’amakuru yatanzwe n’abaturage cyane cyane abibwe telefone.

Umwe mu bafashwe witwa Ngendabanga Joseph wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.

Yavuze ko bari bafite program bifashisha mu guhindura izo nimero babanje kumenya iz’umwimerere.

Yagize ati “Mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telefone, uyibona ukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”

CP Kabera yavuze ko ibi bikorwa byo gufata aba banyabyaha bikomeje kuko iki kibazo cyavuzwe kenshi. Yihanangirije abantu bose bakora ibi byaha byo guhindura imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye kubireka, anongeraho ko hari abandi bagiye gufatwa mu minsi iri mbere kuko amakuru yabo yamenyekanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru