Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abantu batatu, barimo Noteri wiyitirira uw’ubutaka, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bishingiye ku kuba bariyandikishagaho ubutaka bw’abandi bakabugurisha.
Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ni Munyantore Christian usanzwe ari Noteri wiyitirira uw’ubutaka, Orikiriza Moses wari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo Ufiteyezu Jean Marie.
Aba bantu uko ari batatu bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki 28 Ugushyingo nyuma yo gukekwaho ibi byaha bitatu bashinjwa bishingiye ku buriganya bakekwaho gukorera abaturage.
RIB ivuga ko uko batatu “bakekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaboneyeho gutanga inama, rugira ruti “RIB irihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite. Iributsa kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri *651# ya Lands Rwanda [Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka], no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.”
Aba bantu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujywi wa Kigali mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10