Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hagaragajwe abarimo uwakoraga nka Noteri bakekwaho kurya imitungo y’abandi bayigize iyabo

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Hagaragajwe abarimo uwakoraga nka Noteri bakekwaho kurya imitungo y’abandi bayigize iyabo
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abantu batatu, barimo Noteri wiyitirira uw’ubutaka, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bishingiye ku kuba bariyandikishagaho ubutaka bw’abandi bakabugurisha.

Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ni Munyantore Christian usanzwe ari Noteri wiyitirira uw’ubutaka, Orikiriza Moses wari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo Ufiteyezu Jean Marie.

Aba bantu uko ari batatu bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki 28 Ugushyingo nyuma yo gukekwaho ibi byaha bitatu bashinjwa bishingiye ku buriganya bakekwaho gukorera abaturage.

RIB ivuga ko uko batatu “bakekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaboneyeho gutanga inama, rugira ruti “RIB irihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite. Iributsa kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri *651# ya Lands Rwanda [Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka], no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.”

Aba bantu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujywi wa Kigali mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Umuraperi rurangiranwa Kendrick Lamar yanditse amateka y’ibyo akoze bwa mbere

Next Post

Rubavu: Indwara iterwa n’umwanda hari abayishakira indi mpamvu itavugwaho rumwe

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Indwara iterwa n’umwanda hari abayishakira indi mpamvu itavugwaho rumwe

Rubavu: Indwara iterwa n’umwanda hari abayishakira indi mpamvu itavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.