Nyuma y’amasaha macye mu Gakiriro ka Gisozi ko mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, hongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, hatahuwe umubiri w’umuntu wahiriyemo.
Iyi nkongi yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwo yafataga igice gisanzwe kibikwamo imbaho, yari ifite umuriri ukomeye.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kuhagera kugira ngo rizimye uyu muriro wari ufite ubukana dore ko wari watangiye no kototera ibindi bice birimo n’inzu z’abaturage.
Amakuru yamenyekanye, ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi, habonetse umurambo w’umugabo wahiriye muri izi nzu zafashwe n’iyi nkongi.
Ibi byemejwe na Providence Musasangohi, uyobora Umurenge wa Gisozi wavuze ko uyu mubiri wa nyakwigendera wabonywe n’inzego z’umutekano mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Yagize ati “Bikekwa ko yari yagiye gukuramo ibintu, akaza guhiramo, kuko ashobora kuba yinjiyemo nta muntu wamubonye.”
Nyakwigendera yitwa Zunguruka Emmanuel, wari usanzwe afite inzu muri aka Gakiriro, aho bikekwa ko yinjiyemo ajya gukuramo kimwe mu bikoresho bye, yageramo umuriro ukamufata.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye aka Gakiriro, nyuma y’amezi atatu habaye indi, yo yabaye mu gicuku cy’ijoro muri Werurwe, na yo yari yafashe igice gisanzwe kibikwamo imbaho.
RADIOTV10