Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije ibarura rizakorwa urugo ku rundi hagenzurwa abikingije COVID-19 kugira ngo hamenyekane abatarafata doze n’imwe n’abatarafata iyo gushimangira kandi barageje igihe cyo kuyihabwa.
Ni ibarura ryategetwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu ibaruwa Umuyobozi wawo Rubingisa Pudence yandikiye Abayobzo Nshingwabikorwa b’Uturere tugize uyu Mujyi abasaba ko hatangira igenzura rigamije kureba uko abantu bikingije.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 202, igaragaza ko kugeza ubu abamaze kwikingiza mu Rwanda ari 7 827 517 barimo 5 888 447 bahawe doze ebyiri ndetse na 485 163 bamaze guhabwa doze ishimangira.
Hari amakuru avuga ko hari umubare w’abantu benshi bagejeje igihe cyo gufata doze ishimangira banze kujya kuyifata bikaba biri no mu byatumye Umujyi wa Kigali utangiza iri genzura.
Mu ibaruwa Rubingiza Pudence yandikiye abayobozi Nshingwabikorwa, hari aho agira ati “Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe na bo bazifate.”
Iyi baruwa kandi ivuga ko iki kigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi itatu aho kigomba kuba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022 kandi raporo ikaba yejejwe ku Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa kandi cyamaze gutangira aho ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro bwatangiye gukora iri barura.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter n’Ubuyobozi bw’uyu murenge, bugira buti “Uyu munsi mu Murenge wa Kagarama hatangiye igikorwa cyo gusura abaturage mu ngo harebwa ko bikingije COVID-19 byuzuye, n’abatarikingiza na rimwe ngo bagirwe inama yo kwikingiza.”
Ibi kandi bibaye mu gihe hakomeje kumvikana Abanyarwanda bari guhungira mu bihugu by’abaturanyi kubera kwanga kwikingiza COVID-19 barimo abagera mu 120 bamaze kwakira ku Kirwa cya Ijwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10