Sunday, December 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hatangijwe ibarura ry’abikingije COVID kugira ngo hamenyekana abanze gufata urwo Gushimangira

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Hatangijwe ibarura ry’abikingije COVID kugira ngo hamenyekana abanze gufata urwo Gushimangira
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije ibarura rizakorwa urugo ku rundi hagenzurwa abikingije COVID-19 kugira ngo hamenyekane abatarafata doze n’imwe n’abatarafata iyo gushimangira kandi barageje igihe cyo kuyihabwa.

Ni ibarura ryategetwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu ibaruwa Umuyobozi wawo Rubingisa Pudence yandikiye Abayobzo Nshingwabikorwa b’Uturere tugize uyu Mujyi abasaba ko hatangira igenzura rigamije kureba uko abantu bikingije.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 202, igaragaza ko kugeza ubu abamaze kwikingiza mu Rwanda ari 7 827 517 barimo 5 888 447 bahawe doze ebyiri ndetse na 485 163 bamaze guhabwa doze ishimangira.

Hari amakuru avuga ko hari umubare w’abantu benshi bagejeje igihe cyo gufata doze ishimangira banze kujya kuyifata bikaba biri no mu byatumye Umujyi wa Kigali utangiza iri genzura.

Mu ibaruwa Rubingiza Pudence yandikiye abayobozi Nshingwabikorwa, hari aho agira ati “Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe na bo bazifate.”

Iyi baruwa kandi ivuga ko iki kigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi itatu aho kigomba kuba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022 kandi raporo ikaba yejejwe ku Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa kandi cyamaze gutangira aho ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro bwatangiye gukora iri barura.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter n’Ubuyobozi bw’uyu murenge, bugira buti “Uyu munsi mu Murenge wa Kagarama hatangiye igikorwa cyo gusura abaturage mu ngo harebwa ko bikingije COVID-19 byuzuye, n’abatarikingiza na rimwe ngo bagirwe inama yo kwikingiza.”

Ibi kandi bibaye mu gihe hakomeje kumvikana Abanyarwanda bari guhungira mu bihugu by’abaturanyi kubera kwanga kwikingiza COVID-19 barimo abagera mu 120 bamaze kwakira ku Kirwa cya Ijwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Kuki ubutaka bwahawe u Rwanda bumaze imyaka 30 budakoreshwa kandi buri ahari amafaranga?

Next Post

Kigali: Umushoferi w’ivatiri yacaniwe maremare na Fuso ashiguka imodoka yayiroshye mu mugezi

Related Posts

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye
FOOTBALL

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umushoferi w’ivatiri yacaniwe maremare na Fuso ashiguka imodoka yayiroshye mu mugezi

Kigali: Umushoferi w’ivatiri yacaniwe maremare na Fuso ashiguka imodoka yayiroshye mu mugezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.