Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 10 bakurikiranyweho ibyaha binyuranye, barimo batatu bakekwaho kwigana inzoga za Likeri, ndetse hanagaragazwa ibyo bakoreshaga byafatiriwe bifite agaciro ka miliyoni 31,4 Frw.

Iki gikorwa cyo kwerekana aba bantu cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 ku Cyicaro Gikuru cya RIB na Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera, aho RIB yanagaragaje bimwe mu bikoresho byafatiriwe birimo n’inzoga ziganywe n’ibyakoreshwaga, bifite agaciro ka 31 435 750 Frw.

Aba bantu kandi barimo n’abakurikiranweho ibindi byaha birimo kunyereza imisoro no kugerageza guha Umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na miliyoni 4,8 Frw kugira ngo atabakurikirana.

Aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye muri uku kwezi k’Ukwakira mu Karere ka Gasabo, barimo batatu bari bayoboye ibi bikorwa byo kwigana inzoga, ndetse n’abandi barindwi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, barimo n’Umuyobozi w’Isibo wo muri aka gace.

Aba bantu uko ari icumi bafashwe barimo abagabo icyenda (9), n’umugore umwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye; iya Kimironko n’iya Rusororo, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha kugira ngo bubaregere Urukiko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, kubihagarika, kuko uretse kuba ari icyaha gihanirwa n’amategeko, kinagira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’Igihugu.

Aba bantu berekanywe uyu munsi
Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwigana inzoga za Liquor

Umuvugizi wa RIB yasabye abishoye mu bucuruzi bw’izi nsoga kubihagarika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =

Previous Post

Icyo umuryango w’umukobwa wapfuye urupfu rutunguranye ruregwa abasore babiri uvuga ku makuru ari gukwirakwizwa

Next Post

Kirehe: Bavuze icyihishe inyuma y’umwenda wa Miliyoni 10Frw bagiyemo batabigizemo uruhare

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

Kirehe: Bavuze icyihishe inyuma y’umwenda wa Miliyoni 10Frw bagiyemo batabigizemo uruhare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.