Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali ihise ubona Umuyobozi mushya wari ukimara kwinjira muri Njyanama asimbura Rubingisa

radiotv10by radiotv10
15/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kigali ihise ubona Umuyobozi mushya wari ukimara kwinjira muri Njyanama asimbura Rubingisa
Share on FacebookShare on Twitter

Dusengiyumva Samuel warahiriye kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yahise atorerwa kuba Umuyobozu w’uyu Mujyi, asimbura Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, Dusengiyumva Samuel na Solange Ayanone barahiriye kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko kuri uyu wa Kane bahawe izi nshingano na Perezida wa Repubulika.

Nyuma yo kurahirira izi nshingano, hahise hatorwa abayobozi bo kuzuza Komite Nyobozi yaburaga Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse n’umwungirije, ugomba gusimbura Dr Merard Mpabwanamaguru na we wakuwe ku nshingano yari afite.

Dusengiyumva Samuel yatsinze amatora ku majwi 532, naho uwo bari bahanganye Rose Baguma we agira amajwi 99 mu gihe habonetse amajwi y’imfabusa arindwi.

Dusengiyumva Samuel usimbuye Pudence Rubingisa, yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yari amazeho imyaka ine yuzuye, dore ko yahawe izi nshingano mu kwezi k’Ugushyingo 2019.

Samuel watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, asanzwe ari inzobere mu mategeko afitemo impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Uyu mugabo wbaye Umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko, aho yari umwe mu bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yakoze imirimo inyuranye irimo kuba yarayoboye Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Pudence Rubingisa yasimbuye, na we yari amaze imyaka ine ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umwanya yatorewe na Njyanama y’uyu Mujyi muri Kanama 2019, asimbura Marie Chantal Rwakazina wari wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.

Samuel Dusengiyumva uyu munsi yarahiriye kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Kigali: Abasore barindwi n’umukobwa umwe basanzwe mu gishanga bakora ibihanwa n’amategeko

Next Post

Ndacyariho nimundebe nafunze n’ikaruvati- Bwa mbere Past.Mpyisi yavuze ku wamubitse agihumeka

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndacyariho nimundebe nafunze n’ikaruvati- Bwa mbere Past.Mpyisi yavuze ku wamubitse agihumeka

Ndacyariho nimundebe nafunze n’ikaruvati- Bwa mbere Past.Mpyisi yavuze ku wamubitse agihumeka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.