Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Indi mpanuka yasize inkuru ibabaje y’umunyeshuri wari ugiye ku ishuri

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Indi mpanuka yasize inkuru ibabaje y’umunyeshuri wari ugiye ku ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasbo mu Mujyi wa Kigali, yahitanye umwana w’umunyeshuri wari ugiye ku ishuri.

Iyi mpanuka y’imodoka nto yo mu bwoko bw’ivatiri, yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 ahagana saa mibiri (08:00’) ubwo iyi modoka yari iri mu muhanda ku Kacyiru yataga umuhanda ikagonga uwo mwana w’umunyeshuri agahita yitaba Imana, undi agakomereka.

Iyi modoka ifite Pulake ya RAD 271 C yari mu muhanda uva ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda imanuka yerecyeza ku kigo cy’Ishuri cya Kacyiru II, bivugwa ko yacitse feri igahita ita umuhanda.

Yahise iyoboka ahari abanyeshuri barimo berecyeza ku Ishuri ari bwo yahitaga ihitana umwe muri aba bana, mu gihe na yo yahise igwa yibaranguye.

Umukozi wo kuri iri shuri rya Kacyiru II, avuga ko iyi modoka ishobora kuba yari yacitse feri kuko yamanutse ihorera cyane ari bwo yagendaga ihitana ibyo yasangaga mu nzira, ikaza kuboneza kuri abo banyeshuri.

Ati “Imodoka yo yangiritse cyane, abari barimo ntacyo babaye usibye ko bakomeretse bisanzwe ariko umwana umwe w’umunyeshuri wiga mu wa kabiri w’ayisumbuye yahise yitaba Imana.”

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu muhanda usanzwe uberamo impanuka kubera imiterere yawo kandi ukaba utarahawe umwihariko mu mikoreshereze yawo.

Umwe yagize ati “Imodoka zituruka hari ruguru zagera hano zigahirima ntabwo ari ubwa mbere si n’ubwa kabiri, n’ejo yarahahirimye ariko bwo nta muntu yahitanye.”

Iyi mpanuka yahitanye umwana w’umunyeshuri ibaye nyuma y’indi yabaye mu ntangiro z’uyu mwaka, yabaye tariki 09 Mutarama ku munsi wa mbere w’ishuri yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Iyi yabaye mu ntangiro z’uyu mwaka, ni iya bus itwara abanyeshuri, na yo byavuzwe ko yacitse feri ikaruhukira mu ishyamba, ndetse umwe mu bana bari bayirimo akaza kwitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − two =

Previous Post

Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya

Next Post

Umukambwe arakekwaho ibidasanzwe yakoreye umukobwa wakamubereye umwuzukuruza wari waje kumutekera

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukambwe arakekwaho ibidasanzwe yakoreye umukobwa wakamubereye umwuzukuruza wari waje kumutekera

Umukambwe arakekwaho ibidasanzwe yakoreye umukobwa wakamubereye umwuzukuruza wari waje kumutekera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.