Imodoka yo mu bwoko bwa Mini-Bus, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari iri mu muhanda igenda igeze mu mujyi wa Kigali rwagati, irashya irakongoka.
Iyi nkongi yateye urujijo kuri benshi, yabereye mu Mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge ubwo iyi modoka yari iriho igendaga, uwari uyitwaye akabona ifashwe n’inkongi, agakizwa n’amaguru akayisohokamo amaguru akayabangira ingata.
Bamwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka idasanzwe, bavuga ko na bo batunguwe, kuko babonye iyi modoka ifatwa n’inkongi kandi iri kugenda, na bo bagahita biruka ngo iyi nkongi itabafata.
Kwa Rubangura imodoka yari Ipakiye ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye yfashwe n’umuriro irakongoka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka. pic.twitter.com/QV6I2F14E6
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 25, 2023
Iyi modoka yahiriye mu muhanda ubwo yari igeze ahazwi nko kwa Rubangura, yafashwe n’iyi nkongi mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri.
Ni imodoka yanditseho izina ry’ikigo cy’ubucuruzi cya ‘Gasuku Service Company Ltd’, aho bamwe bavuga ko yari irimo ibinyobwa byo gucuruza.
RADIOTV10