Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Uheruka kurya mu kwezi gushize yaguye igihumure bamujyanye kwa muganga bamuha Jus arazanzamuka

radiotv10by radiotv10
02/06/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Uheruka kurya mu kwezi gushize yaguye igihumure bamujyanye kwa muganga bamuha Jus arazanzamuka
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo usanzwe akora akazi ko kubaka mu Mujyi wa Kigali waherukaga kugira icyo ashyira mu nda ku Cyumweru, yaguye igihumure kubera inzara bahita bamujyana kwa muganga, bamuha jus na cake ahita azanzamuka.

Uyu mugabo ukorera kompanyi y’ubwubatsi yitwa Milt engineering sercice Ltd yubaka umuhanda uva Kimihurura ugana Kacyiru, imaze iminsi idahemba abakozi bayo, aheruka kurya mu kwezi gushize ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2022.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze aho uyu mugabo asanzwe akorera akazi ko kubaka nyuma y’uko aguye igihumure ubwo yariho ahonda amabuye bakabona yituye hasi, yaganirije abasanzwe bakorana na we, bamubwira ko ntakindi cyatumye agwa atari inzara kuko aheruka kurya ku Cyumweru.

Uyu mugabo tutifuje gutangaza amazina, yahise ajyanwa ku kigo cy’Ubuzima Ineza mu Murenge wa Kacyiru, akigerayo muganga yamuguriye jus na Cake aramuha ahita azanzamuka.

Aho yari aryamye nyuma yo kunywa iyo jus no kurya cake, yabwiye RADIOTV10 ko ntakindi cyatumye yikubita hasi atari inzara.

Ati “Ni isereri yankubise hasi kubera inzara, kuko nabanje kugira ikibazo cyo kuribwa mu nda cyane ndihanganaaa ariko bigera aho biranga mpita nikubita hasi. Nari ndi gusa nk’utabona neza.”

Uyu mugabo usanzwe akomoka mu Karere ka Bugesera, yavuze ko iyi nzara yayitewe no kubura ibyo kurya kuko amaze ibyumweru bitatu adahembwa ndetse ko yari yagerageje kubwira umukoresha we ko arembejwe n’inzara ariko akamutera utwatsi.

Yagize ati “N’ejo nabwiye bosi arantuka, n’uyu munsi nabwo nagiye kumubwira nti ‘wambabariye ukampa nibura n’igihumbi’ ariko reka da kandi amfitiye ibihumbi mirono itanu ariko reba kugira ngo wicwe n’inzara agufitiye ibihumbi 50 ariko ubure n’igihumbi.”

Umuganga wo kuri poste de sante Ineza wakiriye uyu mugabo, yabwiye RADIOTV10 ko bakimwakira bahise bafata ibizamini by’ibanze ariko bakabura uburwayi.

Ati “Twamuryamishije tumushakira akantu ko kurya, turamubaza atubwira ko amaze igihe kinini atarya, ariko kugeza ubu ntakindi kibazo afite.”

Umunyamakuru wacu yahise asimbukira ku ishantiye isanzwe ikoraho uyu mugabo, isanga bamwe mu bo bakorana bari kurya ibiryo byari byaguriwe uyu mugabo ariko bikamunanira.

Aba bagabo baryanaga ibakwe ibyo biryo, bavuze ko na bo barembejwe n’inzara kubera kumara igihe badahembwa bakaba barabuze amafaranga yo guhaha no kwishyura ubukode.

Umwe yagize ati “Umuntu niba yanze kuguha amafaranga akurimo, niba akurimo ibihumbi 50 akaba yanze no kuguha n’amafaranga 500 yo kurya akarinda aho yikubita hasi wamubonye mugenzi wacu yaguye hariya kubera inzara.”

Aba bakozi bavuga ko ubusanzwe abakora mu buryo bwa nyakabyizi muri ubu buryo, baba bakwiye gutahana amafaranga ariko bo bakaba bakomeje guhura n’ibibazo by’imibereho kubera kudahembwa ndetse bakaba batabona ubakopa kubera imyenda myinshi bafashe mu nsisiro batuyemo.

Aho uyu mugabo asanzwe akorera akazi k’ubwubatsi

Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

MTN izakoresha Miliyoni 230Frw mu gutera inkunga ihuriro ry’abashoramari rizaba muri CHOGM

Next Post

U Rwanda rwamaganye igihuha ko hari Abanye-Congo babiri babonetse i Kigali bishwe n’iyicarubozo

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwamaganye igihuha ko hari Abanye-Congo babiri babonetse i Kigali bishwe n’iyicarubozo

U Rwanda rwamaganye igihuha ko hari Abanye-Congo babiri babonetse i Kigali bishwe n’iyicarubozo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.