MTN izakoresha Miliyoni 230Frw mu gutera inkunga ihuriro ry’abashoramari rizaba muri CHOGM

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’Itumanaho, MTN yabaye umuterankunga w’imena w’ihuriro ry’abashoramari bo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha icyongereza (Commonwealth) rizabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki 21 kugeza 23 Kamena ikaba ari na kimwe mu bikorwa by’inama ya CHOGM iteganyijwe kuba mu Rwanda muri uku kwezi.

Ihuriro ry’abashoramari bo muri Commonwealth (Commonwealth Business Forum) ni kimwe mu bikorwa bigize Inama ya CHOGM, ndetse ikaza ari kimwe mu bikorwa bikomeye bizahuriza hamwe abantu benshi mu nzego za Guverinoma kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka.

Izindi Nkuru

Iri huriro ry’uyu mwaka rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Delivering a Common Future: Connecting Innovating and Transforming”.

MTN Group yatangaje ko izatera inkunga iki gikorwa nk’umuterankunga w’imena aho izakoresha ibihumbi 230 USD (Miliyoni 230 Frw) nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko iyi sosiyete ishyize imbere gutera inkunga imishinga yo gukomeza ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abikorera.

Perezida wa MTN Group, Ralph Mupita yagize ati “Nk’umuryango wiyemeje gutera inkunga iterambere rirambye ry’ubukungu bwa Afurika, twishimiye gutera inkunga iri huriro. Ibyemezo bizafatirwa muri iri huriro rizahuza abayobozi b’inzego za Leta n’abikorera, zizagira uruhare mu gushyiraho amahirwe agamije kugeza Afurika ku ntego yayo ya 2063 ari yo ya Afurika Twifuza.”

Iri huriro rizakirwa rikaba riri no gutegurwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Inama y’abashoramari bo mu muryango wa Commonwealth (CWEIC/Commonwealth Enterprise and Investment Council), risanzwe riba nyuma y’imyaka ibiri, u Rwanda rukaba ari ubwa mbere ruryakiriye kuva rwajya muri Commonwealth muri 2009.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yashimiye MTN ku bwo kuba umuterankunga w’imena w’iri huriro risanzwe ari umwanya w’umwihariko wo guhuriza hamwe inzego za Leta n’iz’abikorera bose bo mu Bihugu bigize Commonwealth.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana n’inama nshingwabikorwa ya MTN Group mu rwego rwo kugera ku bisubizo bifatika ndetse no kugera ku byemezo bizafasha u Rwanda kuyobora Commonwealth mu myaka ibiri.”

Harabura iminsi itagera kuri 20 ngo CHOGM itegerejwe na benshi mu Rwanda ngo itangire aho byitezwe ko izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi bitanu bazaturuka mu Bihugu bigize Commonwealth bariko n’abafata ibyemezo, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abahanga udushya mu nzego zitandukanye ndetse n’abo mu nzego z’urubyiruko.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko bishimiye kuzaba umuterankunga w’iri huriro nk’igikorwa kimwe cya CHOGM kitezweho kuzatanga umusaruro ushimishije mu kwihutisha iterambere ry’abaturage dore ko biri no mu ntezo z’iyi sosiyete.

Yagize ati “Ibi bizazana urubuga rugari kandi rukwiye, intego yacu y’ibanze ni ukuba buri wese abaho mu buzima bufite ihuzanzira rigezweho nka kimwe mu bituma habaho ahazaza harambye.”

MTN yabaye umuterankunga w’imena muri iro huriro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru