Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ukekwaho kwica umugore we agahita abura bamusanze aho batakekaga

radiotv10by radiotv10
05/01/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemye mu mutwe amuziza amafaranga ibihumbi 15 Frw, bakabanza kumushakisha bakamubura, nyuma bakamusanga kuri Polisi kuko yahise ayishyikiriza nyuma yo gukora ubu bugizi bwa nabi.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ry’igicuku rishyira kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, aho uyu mugabo w’imyaka 43 yicaga atemye umugore we w’imyaka 39.

Nyuma yuko uyu mugabo akoze ibi akekwaho, abana bahise batabaza abaturanyi babo baramushakisha baramubura, nyuma baza kumusanga yishyikirije Polisi ajya kwirega.

Byabereye mu Mudugudu wa Gikingo, Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana, ahagana saa cyenda z’ijoro nkuko byemejwe na Athanasie Mukaruyange uyobora Akagari ka Bweramvura.

Yavuze ko nyuma y’ubu bwicanyi, inzego zageze aho bwabereye, zikanahabwa amakuru ku gishobora kuba cyatumye uyu mugabo yica umugore we.

Yagize ati “Abana batubwiye ko bapfuye ibihumbi 15 Frw, kubera agasakoshi yatse umugore karimo ayo mafaranga ari byo byatumye amwica amutemye.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo wahise yishyikiriza Polisi akanatabwa muri yombi, yishe umugore we amutemye mu mutwe inshuro nyinshi zigera mu icumi (10).

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi buvuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ndetse ko nyakwigendera yari yarigeze kurega umugabo kuri RIB, uyu mugabo agahita atoroka ariko akaza kugaruka asaba imbabazi umugore we amusaba kwiyunga amwizeza ko yahindutse.

RADIOTV10

Comments 1

  1. 0785147386 says:
    3 years ago

    O k

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Inkuru y’incamugongo muri Rayon Sports

Next Post

Ibya Prince Kid ntibyarangiye hamenyekanye amakuru mashya ku rubanza rwe

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibya Prince Kid ntibyarangiye hamenyekanye amakuru mashya ku rubanza rwe

Ibya Prince Kid ntibyarangiye hamenyekanye amakuru mashya ku rubanza rwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.