Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemye mu mutwe amuziza amafaranga ibihumbi 15 Frw, bakabanza kumushakisha bakamubura, nyuma bakamusanga kuri Polisi kuko yahise ayishyikiriza nyuma yo gukora ubu bugizi bwa nabi.
Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ry’igicuku rishyira kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, aho uyu mugabo w’imyaka 43 yicaga atemye umugore we w’imyaka 39.
Nyuma yuko uyu mugabo akoze ibi akekwaho, abana bahise batabaza abaturanyi babo baramushakisha baramubura, nyuma baza kumusanga yishyikirije Polisi ajya kwirega.
Byabereye mu Mudugudu wa Gikingo, Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana, ahagana saa cyenda z’ijoro nkuko byemejwe na Athanasie Mukaruyange uyobora Akagari ka Bweramvura.
Yavuze ko nyuma y’ubu bwicanyi, inzego zageze aho bwabereye, zikanahabwa amakuru ku gishobora kuba cyatumye uyu mugabo yica umugore we.
Yagize ati “Abana batubwiye ko bapfuye ibihumbi 15 Frw, kubera agasakoshi yatse umugore karimo ayo mafaranga ari byo byatumye amwica amutemye.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo wahise yishyikiriza Polisi akanatabwa muri yombi, yishe umugore we amutemye mu mutwe inshuro nyinshi zigera mu icumi (10).
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi buvuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ndetse ko nyakwigendera yari yarigeze kurega umugabo kuri RIB, uyu mugabo agahita atoroka ariko akaza kugaruka asaba imbabazi umugore we amusaba kwiyunga amwizeza ko yahindutse.
RADIOTV10
O k