Abantu batandatu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 21 na 43 bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 63 wishwe n’inkoni bamukubitiye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo bamuziza ko yibye ibikoresho birimo matela.
Aba bantu batandatu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bashinjwa icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kirehe mu Kagari ka Nyabuliba mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.
Ni icyaha cyabaye tariki 05 Gashyantare 2025, ubwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 63 yakubitwaga n’abarimo uwo yari yibye ibikoresho byo mu nzu birimo na Matela.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha, avuga ko abo bantu bakubise bakanakomeretsa uyu mugabo nyuma yo kwiba ibyo bikoresho, bikaza kumuviramo urupfu.
Ubushinjacyaha bugira buti “ubwo bafata umugabo w’imyaka 63 wari wibye umwe muri bo matela n’ibindi bikoresho byo mu nzu baramukubise baramukomeretsa ajyanwa ku Bitaro bya Kibagabaga ari intere ari na ho yaguye.”
Aba bantu baramutse bahamijwe iki cyaha bakurikiranyweho, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 20 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Agace ka gatandatu k’iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake”, kagira kati “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 FRW ariko itarenze 5.000.000 FRW.”
RADIOTV10