Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi abiri mu buryo bw’ubugome

radiotv10by radiotv10
02/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ukurikiranyweho kwica umwana we w’amezi abiri abitewe n’amakimbirane afitanye n’umugore we bashinjanya ubusambanyi, yemera icyaha, akavuga ko yamuteruye akamukubita kuri sima agahita ashiramo umwuka.

Dosiye iregwamo uyu mugabo, yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo buyiregere Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Uyu mugabo akurikiranyweho kwica umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri, amukibise hasi biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we aho buri wese yashinjaga mugenzi we ubusambanyi no gukoresha umutungo w’urugo mu buriganya.

Ubushinjacyaha bugira buti “Ibyo byabaye ku tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo uregwa yahengereye umugore we adahari afata umwana wabo muto aramwica, arangije yandika urwandiko arushyira imbere y’umurambo w’umwana akinga inzu aragenda. Mu nzira, yahuye n’umugore we amuha urufunguzo rw’inzu anamubwira ko atazongera kumubona.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Umugore yageze mu rugo, akinguye asanga umwana yapfuye, ajya gutabaza Polisi. Uregwa yaje gufatwa yemera ko ari we wiyiciye umwana, ko yamuteruye akamukubita hasi, akagusha umutwe kuri Sima agahita apfa.”

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 7 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Next Post

Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi

Related Posts

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
18/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
18/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

18/12/2025
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi

Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n'ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.