Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke nyuma yo gukubita umwuko umwana we akamukura amenyo amuhoye ibiceri 200 Frw.
Uyu mugore utuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ni icyaha cyabaye tariki 18 Kamena 2025, ubwo uyu mugore yakubitaga umwana we w’imyaka itandatu akamukura amenyo, amuhoye kuba hari amafaranga atari yagaruriwe ubwo yari avuye kwiyogoshesha.
Ubushinjacyaha dukesha aya amkuru, buvuga ko “uyu mugore yakubitaga umwana we umwuko ku munwa akamukura amenyo abiri y’imbere amuhoye ko yari yabuze amafaranga 200 bagombaga kumugarurira avuye kwiyogoshesha.”
Uru rwego rukurikiranye uyu mugore, rukomeza rugira ruti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; asobanura ko yabitewe n’umujinya w’uko yari yasigiye uyu mwana amafaranga 500 Frw yo kwiyogoshesha aho yagomba kumugarurira ibiceri 200 Frw; umwana yagera mu rugo avuye kwiyogoshesha yayamubaza ntayamuhe.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko No 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana
Ingingo ya 28: Guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye
Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.
RADIOTV10