Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo afite ibihumbi 47 Frw y’amiganano, yirinda kugaragaza inkomoko yabo.
Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, mu ijoro ryo ku ya 13 Gashyantare 2025, nyuma yuko atanzweho amakuru n’umucuruzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko umucuruzi watanze amakuru yatumye hafatwa uyu musore, ari uwo yari agiye kwishyura inote y’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) yayireba agasanga ni amiganano.
Ati “Umucuruzi nik o kuyitegereza, agenzuye asanga ni inyiganano, ni ko guhita atanga amakuru, arafatwa.”
CIP Wellars Gahonzire yakomeje agira ati “Uyu musore amaze gufatwa, Polisi yamusanganye inoti enye z’ibihumbi bitanu, inoti umunani z’ibihumbi bibiri n’inoti 11 z’igihumbi, yose hamwe angana n’ibihumbi 47 Frw, yirinze kugaragaza inkomoko yayo.”
CIP Gahonzire yashimiye umucuruzi wagize ubushishozi kandi akihutira gutanga amakuru yatumye uyu musore afatanwa aya mafaranga y’amiganano anaboneraho kuburira abagifite iyi ngeso yo kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza ko bibaye byiza babicikaho bagahagurukira gukora ibyemewe kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Uwafashwe n’amafaranga y’amiganano yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko ku bw’uburiganya kwigana, guhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kuzana cyangwa gukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.
RADIOTV10