Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari iparitse hafi ya Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yafashwe n’inkongi y’umuiro irashya irakongoka, ku mpamvu itaramenyekana.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi modoka yari iparitse hafi ya Sitasiyo ya Oryx, yadutse mu masaha akuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024.
Ababonye iyi nkongi iba, bavuga ko ntawamenya intandaro yayo, kuko iyi modoka yahiye nyamara yari iparitse ku buryo batumva icyaba cyatumye ifatwa n’umuriro.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, ryageze ahabereye iyi nkongi, ariko risanga iyi modoka yahiye yakongotse, rizimya umuriro wari mwinshi.
Abari ahabereye iri sanganya, bavuga ko nubwo iyi modoka yari yamaze gukongoka, ariko ko iyo Polisi itayizimya, byashobora guteza ibindi bibazo ku buryo umuriro wari gufata ibindi bice dore ko yanabereye hafi ya sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Petelori.
Ntacyo inzego ziratangaza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro, yasize imodoma yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ihiye igakongoka.
Impanduka nk’izi z’imodoka zishya zigakongoka, zikunze kuba, ndetse no muri Nzeri umwaka ushize muri aka Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, naho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Altis yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ubwo yari iri kugenda.
RADIOTV10