Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Urujijo ku rupfu rw’umugabo n’umugore babonetse bamaze igihe barapfiriye mu nzu

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Urujijo ku rupfu rw’umugabo n’umugore babonetse bamaze igihe barapfiriye mu nzu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, habonetse imirambo y’umugabo n’umugore we, bikekwa ko bamaze igihe bitabye Imana, aho abaturage bakeka ko ari umugabo wabanje kwica umugore, yarangiza na we akiyahura.

Imirambo ya ba nyakwigendera babaga mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya, yabonywe n’abaturage ubwo babyukaga bakabona amasazi atuma ku nzugi n’amadirishya by’inzu babagamo, bajya kureba bagasanga bamaze igihe baritabye Imana.

Umwe mu baturage yagize ati “Hari umwuka mubi cyane, twagiraga ngo wenda hari inyamaswa yapfiriye aho, n’aho ni abantu bitabye Imana.”

Abaturanyi b’uyu muryango, bakeka ko umugabo ashobora kuba yarishe umugore we mu cyumweru gishize, yarangiza na we akiyahura, gusa bakavuga ko nta makimbirane bari bazi ko bafitanye.

Umwe ati “Amakimbirane yabo ntabwo yari azwi, wabonaga ari abantu babanyeho gutya, ntakibazo gihari, ahubwo ikibazo cyagaragaye ubu ari uko bamaze gupfa.”

Aba baturage bavuga ko umugore ashobora kuba yarapfuye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize kuko ari bwo baheruka kumuhamagara kuri telefone.

Hari n’abavuga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ndetse ko bakundaga gutongana ubwo umugabo yabaga atashye avuye mu kazi kuko yakoraga hanze y’Igihugu.

Undi muturage ati “Umugore ntiyumvikanaga n’umugabo neza. Umugabo yakoraga muri Uganda atwara imodoka, yataha nyine agasanga ni ibibazo mu rugo, n’abana ntibabaga baragiye ku ishuri.”

Aba baturage bavuga ko umugabo ashobora kuba yarabanje kwica umugore, we akiyahura nyuma hashize iminsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagara ka Gasharu, Mukantwali Sandrine, yemeje amakuru y’urupfu rw’aba bantu babonetse baritabye Imana, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangiza gukora iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + nineteen =

Previous Post

Rwanda: Hasobanuwe icyatumye haraswa muntu wa kabiri nyuma y’iminsi ibiri harashwe undi

Next Post

Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma

Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.