Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana w’aho yakoraga mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, wari wemeye ko yakoze iki cyaha, yaburanishirijwe mu ruhame, arabihakana avuga ko yari yabyemeye kubera inkoni yakubiswe.

Nyirangiruwonsanga Solange ukomoka mu Karere ka Kirehe, yaburanishirijwe mu ruhame ahabereye iki cyaha mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022.

Uyu mugore usanzwe na we ari umubyeyi, yatawe muri yombi tariki 12 Kamena 2022 ubwo umwana witwa Rudasingwa Ihirwe Davis witabaga Imana bakamusanga aziritse mu mugozi ku byuma by’amadirishya aho yari yasigaranye n’uyu mukozi wo mu rugo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangaje ko iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko uregwa yemeye ko ari we wishe nyakwigendera ndetse ko na we ubwe yabyiyemereye.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yagezwaga imbere y’inteko y’urukiko rwamuburanishije mu mizi, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukozi wo mu rugo yishe nyakwigendera abanje kumushuka ngo aze bicunge, ubundi akamuhambiriza umugozi mu ijosi kuri grillage amuhagaritse ku ntebe, ubundi agahita akuraho iyi ntebe, agapfa.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugore yahise yitanguranwa agahamagara umubyeyi wa nyakwigendera amubwira ko umwana we yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwaboneyeho gusaba Urukiko guhamya icyaha uyu mugore, rukamukatira gufungwa burundu nkuko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uregwa ahawe umwanya ngo yisobanure, yahise atera utwatsi iki cyaha akurikiranyweho, anagaruka ku byo kuba yaremereye Ubugenzacyaha ko yishe nyakwigendera, avuga ko yari yabyemejwe n’inkoni yakubiswe ubwo yageraga muri RIB.

Ahakana iki cyaha akekwaho, Nyirangiruwonga Solange yongeye gutsindagira ko nyakwigendera yiyahuye, ikintu cyababaje abaturage bari baje gukurikirana uru rubanza, bagahita basakuriza icya rimwe bigaragara ko babajwe n’uko gushinyagura.

Uyu mugore wavugaga ko ahubwo Urukiko rukwiye kumurenganura, yavuze ko uriya mwana ashobora kuba yarimanitse mu mugozi kubera film z’abantu biyahura yakundaga kureba.

Naho ku gihano cyo gufungwa burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha, uregwa yavuze ko atari umunyamategeko ariko ko mu gihe Urukiko rwasanga ahamwa n’iki cyaha, rwazemeza iki gihano.

Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rwanzura ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 25 Nyakanga 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 2 =

Previous Post

Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana

Next Post

Ibirambuye ku nkuru y’urukundo rw’umubikira warongowe n’umushumba anaruta

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku nkuru y’urukundo rw’umubikira warongowe n’umushumba anaruta

Ibirambuye ku nkuru y’urukundo rw’umubikira warongowe n’umushumba anaruta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.