Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Yiyise umusirikare ukomeye muri RDF akodesha imodoka muri Volkswagen ntiyishyura ashaka no kuyiheza

radiotv10by radiotv10
25/11/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Yiyise umusirikare ukomeye muri RDF akodesha imodoka muri Volkswagen ntiyishyura ashaka no kuyiheza
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore witwa Gasana Lionel Ritchie akurikiranyweho kwiyita umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lt. Col ubundi agakodesha imodoka mu ruganda rwa Volkswagen ntiyishyure ndetse agashaka no kuyigumana.

Uyu musore yerekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, ku cyicaro cya Polisi i Remera.

Uyu ngo yakodesheje imodoka mu kigo cya Volkswagen arayiherana yanga kuyigarura kandi ataranishyuraga iki kigo neza.

Ngango Alain, ni umukozi wo mu kigo cya Volkswagen aho Gasana wiyitaga umusirikare yakuye imodoka.

Ngango yagize ati “Uriya Gasana hashize igihe kinini ampamagaye ku kazi ambwira ko ari Lt. Col mu ngabo z’u Rwanda ko ari mu kazi imodoka ikaba imupfiriyeho akaba akeneye indi byihuse. Twarayimuhaye ayimarana igihe kitari gitoya yishyura neza ariko aza kumara ukwezi atishyura. Twahise tubishyikiriza izindi nzego zo mu kazi iwacu na bo babigeza kuri Polisi ni bwo yaje gufatwa basanga atari umusirikare nk’uko yabitubwiraga.”

Ngango avuga ko ubwo Gasana yashyikirizwaga iyo modoka aho yari ari yanze gutanga ibyangombwa bigaragaza ko ari umusirikare koko, ariko bo bapfa kumwizera barayimukodesha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Gasana yateye urubwa urwego rwa gisirikare agenda ahemuka.

CP Kabera yavuze ko inshuro nyinshi Polisi yerekana abantu bagenda biyitirira inzego, yibutsa abantu ko kwiyitirira urwego ari icyaha kandi ababikora bose bazajya bafatwa babihanirwe.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 3 =

Previous Post

Abafana bafatiwe ku mukino wa APR&Rayon bashobora gufungwa imyaka 5…Polisi yaberekanye inabashyikiriza RIB

Next Post

Huye: Barasaba kwegerezwa irimbi, ubuyobozi buti “ntabwo buri Kagari karigira”

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Barasaba kwegerezwa irimbi, ubuyobozi buti “ntabwo buri Kagari karigira”

Huye: Barasaba kwegerezwa irimbi, ubuyobozi buti “ntabwo buri Kagari karigira”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.