Sunday, September 8, 2024

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago bwa kabiri mu kwezi kumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Diyoseze Gatulika ya Byumba, yatangaje ko ibabajwe no kumenyesha abakristu inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umupadiri wakoreraga umurimo w’ubusaseridoti muri iyi Diyoseze, mu gihe mu ntangiro z’uku kwezi hari undi Musaseridoti wo muri Diyoseze ya Byumba na we witabye Imana.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe mu itangazo ryo kubika ryatanzwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana; kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.

Iri tangazo rigira riti “Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, afatanyije n’umuryango wa Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakirisitu bose ba Diyosezi Gatolika ya Byumba, abavandimwe n’inshuti ko uwo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana, kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 mu Bitaro bya CHUK.”

Iri tangazo kandi rigaragaza gahunda yo guherekeza nyakwigendera, iteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki 30 Nyakanga 2024, aho izatangizwa n’igitambo cya Misa yo kumusezerano izaturirwa muri Katederali ya Byumba, igakurikirwa no gushyingura mu irimbi rya Diyoseze ya Byumba.

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere wari Umusaseridoti muri Diyosezi ya Byumba, abaye Umupadiri wa kabiri witabye Imana mu Rwanda, kuko no mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 08 Nyakanga 2024, na Diyoseze ya Gikongoro yapfushije Umupadiri ari we Félicien Hategekimana.

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere witabye Imana
Mu ntangiro z’uku kwezi kandi Padiri Félicien Hategekimana na we yitabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts