Inama y’Igihugu y’Abepisikopi Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Umukuru w’Igihugu kugira icyo akora kugira ngo ibintu bijye ku murongo muri iki Gihugu byumwihariko mu rwego rw’umutekano, ubukungu ndetse na Politiki, mu rwego rwo kuzanira ineza Abanyekongo.
Inama y’Abapesikopi muri Congo, CENCO (Conférence Episcopale Nationale du Congo) yatanze iki cyifuzo mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abashumba ba Diyoseze Gatulika bose muri iki Gihugu, rigenewe Umukuru w’Igihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’iyi Nama, Musenyeri Donatien Nshole, avuga kuri iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, yavuze ko rije nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi agaragaje umugambi wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.
Yavuze ko iki cyifuzo cyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu, atari ingingo yihutirwa kuko n’ikorwa ryabyo, risaba ubushobozi bw’amafaranga, mu gihe hari byinshi bikenewe gushyirwamo ayo mafaranga.
Yagize ati “Perezida yatangaje ko atari ngombwa ko bijya mu baturage gukusanya ibitekerezo kuri kamarampaka, kuko kamarampaka isaba amatora. Kandi hari ibibazo byinshi by’imibereho y’abaturage bikeneye amafaranga. Ikindi kandi yavuze ko atagamije gushaka manda ya gatatu, akwiye kubishingira ku Itegeko Nshinga.”
Yavuze ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora kuganisha ahabi Igihugu. Ati “Dukurikiranira hafi impaka ku guhindura Itegeko Nshinga. Ni ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya Igihugu mu gihe kitakwitabwaho mu bushishozi.”
Muri iri tangazo ry’Inama y’Igihugu y’Abepisikopi muri Congo, basabye Umukuru w’Igihugu gushyira imbaraga mu zindi ngingo zireba ubuzima bw’Igihugu, zirimo ingamba zafashwe zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, byumwihariko uburezi bw’ibanze ndetse n’imishinga igamije kuzamura ubukungu.
Iri tangazo rigira riti “Ikindi kandi tubona imishinga myinshi ipfira mu kuyikurikirana. Bigaragara ko imishinga myinshi yakabyariye inyungu abaturage, ihura n’ibibazo, kubera imicungire n’imikoreshereze mibi y’amafaranga ashyirwamo.”
Bavuga ko nubwo Perezida yashyizeho ingamba zo kuzamura imibereho y’abaturage, ariko Abanyekongo bakomeje kubaho ubuzima bubi, burimo kutagira ibikorwa remezo by’ibanze, ubukene bukabije mu gihe iki Gihugu gikungahaye ku bukungu kamere.
RADIOTV10