Kiliziya Gatulika yamaze kubona Umushumba mushya wayo ari we Papa Leo XIV usanganywe amazina ya Robert Francis Prevost. Menya umukino asanzwe akunda, utandukanye n’uwakundwaga n’uwo asimbuye nyakwigendera Papa Francis.
Umunyamerika Robert Prevost watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika wa 267 agahabwa izina rya Pope Leo XIV, ni umukunzi w’akadasohoka w’umikino wa Tennis bitandukanye n’uwo asimbuye Papa Francis wikundiraga umupira w’amaguru.
Amakuru dukesha Vatican News, aremeza ko Umushumba Papa Leo XIV w’imyaka 69 mu busanzwe akunda cyane imikino, byumwihariko uwa Tennis dore ko yigeze no kuyikina nk’utarabugize umwuga ubwo yari muto, gusa amasomo akaza gutuma abireka ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye.
Ibinyamakuru byo muri Peru aho Papa Leo XIV yakoreye ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika akiri muto, bivuga ko yakundaga cyane kwitabira ndetse ko kugerageza gukina umukino wa Tennis, gusa bikavugwa ko ubwo yazaga mu Butaliyani bitakomeje kuko yagize inshingano nyinshi.
Papa Leo XIV w’imyaka 69 uvuka i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za America abaye Umunyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatulika, akaba yarakoreye imyaka myinshi i Trujillo muri Peru aho yabereye Musenyeri kuva muri 2013 kugeza muri 2023.
RADIOTV10