Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Kirehe: Agahinda k’umuryango umaze amezi 2 uba muri iyi nzu

radiotv10by radiotv10
01/06/2022
in Uncategorized
1
Kirehe: Agahinda k’umuryango umaze amezi 2 uba muri iyi nzu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’abantu barindwi wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, umaze amezi abiri uba mu nzu y’ibiti bishinze na yo wubakiwe mu gikorwa cy’umuganda, ukabura ubushobozi bwo kwikorera ibisigaye.

Uyu muryango wa Ildephonse Karemera ubana n’umugore we n’abana batanu, umaze amezi abiri uba mu nzu y’ibiti bishinze byanashyizweho imbingo gusa idahomye.

Ildephonse Karemera yabwiye RADIOTV10 ko yagize ibyago inzu babagamo igasenywa n’ibiza, akiyambaza abaturanyi bakamukorera umuganda ariko na wo ukaza guhagarara.

Uyu muturage avuga ko uyu muganda wahagaze kuko yari yubatse inzu iruta iyo yabagamo mu gihe we avuga ko iyo yabagamo mbere yari ayitunze kuko yari afite umuryango w’abantu batanu ubu bakaba ari barindwi.

Uyu muturage avuga ko afite impungenge ko abana babo bashobora gukurizamo uburwayi kubera imbeho n’imibu irara ibarya.

Ati “Imbeho izana n’umubu ubwo na wo ukarara ubarya, wakubitiramo n’imbeho mbifitiye impungenge ko n’umusonga na wo wabafata.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko usa nk’uba hanze kandi ko nta bushobozi ufite ku buryo wakwikorera ibisigaye.

Bavuga ko uruhare rwabo barukoze kuko bakoze igikorwa cy’umuganda w’amaboko bakamushingira ibiti ndetse bakanamushyiriraho imbingo.

Umwe yagize ati “Twaraje dushinga ibiti, turaparata [gushyiraho imbingo] ariko isakaro nta sakaro afite, dore yibera hanze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, yavuze ko agiye gusura uyu muryango kugira ngo akurikirane ikibazo ufite.

Ati “Ndagenda murebe ndebe ikibazo afite hari n’igihe wasanga atari n’ibiza, bibaye ari inzu kuba yasaza igasenyuka twareba tukamubaza tuti ‘washobora iki natwe tukagukorera iki?’.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bongo says:
    4 years ago

    Gitifu w’ umurenge,gitifu w’ akagari bagerageze bamufazhe kbsa!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − five =

Previous Post

Abajya gushakishiriza imibereho muri Congo bagaragaje agahinda kubera kutajyayo

Next Post

Nyuma yo gutenguhwa kenshi n’abantu yagiye gutura mu ishyamba ry’inzitane ngo yibanire n’inyamaswa

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yo gutenguhwa kenshi n’abantu yagiye gutura mu ishyamba ry’inzitane ngo yibanire n’inyamaswa

Nyuma yo gutenguhwa kenshi n’abantu yagiye gutura mu ishyamba ry’inzitane ngo yibanire n’inyamaswa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.