Umuryango w’abantu barindwi wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, umaze amezi abiri uba mu nzu y’ibiti bishinze na yo wubakiwe mu gikorwa cy’umuganda, ukabura ubushobozi bwo kwikorera ibisigaye.
Uyu muryango wa Ildephonse Karemera ubana n’umugore we n’abana batanu, umaze amezi abiri uba mu nzu y’ibiti bishinze byanashyizweho imbingo gusa idahomye.
Ildephonse Karemera yabwiye RADIOTV10 ko yagize ibyago inzu babagamo igasenywa n’ibiza, akiyambaza abaturanyi bakamukorera umuganda ariko na wo ukaza guhagarara.
Uyu muturage avuga ko uyu muganda wahagaze kuko yari yubatse inzu iruta iyo yabagamo mu gihe we avuga ko iyo yabagamo mbere yari ayitunze kuko yari afite umuryango w’abantu batanu ubu bakaba ari barindwi.
Uyu muturage avuga ko afite impungenge ko abana babo bashobora gukurizamo uburwayi kubera imbeho n’imibu irara ibarya.
Ati “Imbeho izana n’umubu ubwo na wo ukarara ubarya, wakubitiramo n’imbeho mbifitiye impungenge ko n’umusonga na wo wabafata.”
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko usa nk’uba hanze kandi ko nta bushobozi ufite ku buryo wakwikorera ibisigaye.
Bavuga ko uruhare rwabo barukoze kuko bakoze igikorwa cy’umuganda w’amaboko bakamushingira ibiti ndetse bakanamushyiriraho imbingo.
Umwe yagize ati “Twaraje dushinga ibiti, turaparata [gushyiraho imbingo] ariko isakaro nta sakaro afite, dore yibera hanze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, yavuze ko agiye gusura uyu muryango kugira ngo akurikirane ikibazo ufite.
Ati “Ndagenda murebe ndebe ikibazo afite hari n’igihe wasanga atari n’ibiza, bibaye ari inzu kuba yasaza igasenyuka twareba tukamubaza tuti ‘washobora iki natwe tukagukorera iki?’.”
RADIOTV10
Gitifu w’ umurenge,gitifu w’ akagari bagerageze bamufazhe kbsa!