Kirehe: Agahinda k’umuryango umaze amezi 2 uba muri iyi nzu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’abantu barindwi wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, umaze amezi abiri uba mu nzu y’ibiti bishinze na yo wubakiwe mu gikorwa cy’umuganda, ukabura ubushobozi bwo kwikorera ibisigaye.

Uyu muryango wa Ildephonse Karemera ubana n’umugore we n’abana batanu, umaze amezi abiri uba mu nzu y’ibiti bishinze byanashyizweho imbingo gusa idahomye.

Izindi Nkuru

Ildephonse Karemera yabwiye RADIOTV10 ko yagize ibyago inzu babagamo igasenywa n’ibiza, akiyambaza abaturanyi bakamukorera umuganda ariko na wo ukaza guhagarara.

Uyu muturage avuga ko uyu muganda wahagaze kuko yari yubatse inzu iruta iyo yabagamo mu gihe we avuga ko iyo yabagamo mbere yari ayitunze kuko yari afite umuryango w’abantu batanu ubu bakaba ari barindwi.

Uyu muturage avuga ko afite impungenge ko abana babo bashobora gukurizamo uburwayi kubera imbeho n’imibu irara ibarya.

Ati Imbeho izana numubu ubwo na wo ukarara ubarya, wakubitiramo nimbeho mbifitiye impungenge ko numusonga na wo wabafata.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko usa nk’uba hanze kandi ko nta bushobozi ufite ku buryo wakwikorera ibisigaye.

Bavuga ko uruhare rwabo barukoze kuko bakoze igikorwa cy’umuganda w’amaboko bakamushingira ibiti ndetse bakanamushyiriraho imbingo.

Umwe yagize ati Twaraje dushinga ibiti, turaparata [gushyiraho imbingo] ariko isakaro nta sakaro afite, dore yibera hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, yavuze ko agiye gusura uyu muryango kugira ngo akurikirane ikibazo ufite.

Ati Ndagenda murebe ndebe ikibazo afite hari nigihe wasanga atari nibiza, bibaye ari inzu kuba yasaza igasenyuka twareba tukamubaza tuti washobora iki natwe tukagukorera iki?.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bongo says:

    Gitifu w’ umurenge,gitifu w’ akagari bagerageze bamufazhe kbsa!

Leave a Reply to Bongo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru