Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kirehe: Akurikinyweho kwambura 220.000Frw impunzi y’Umurundi amwizeza kumufasha kujya muri Amerika

radiotv10by radiotv10
08/12/2021
in MU RWANDA
0
Kirehe: Akurikinyweho kwambura 220.000Frw impunzi y’Umurundi amwizeza kumufasha kujya muri Amerika
Share on FacebookShare on Twitter

Bizimana Jean Claude yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, kubera icyaha cyo kwihesha umutungo w’undi akurikiranyweho aho akekwaho kwambura ibihumbi 222 Frw umugore w’Umurundi wahungiye mu Rwanda amwizeza kuzamufasha kujya muri America.

Uyu Bizimana Jean Claude ukekwaho kwambura 222 000 Frw uwitwa Uwimana Belyse w’imyaka 48, amwizeza kuzamufasha kujya ku mugabane wa Amerika yatawe muri yombi afatiwe mu nkambi ya Mahama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Bizimana byaturutse ku makuru yatanzwe na Uwimana nyuma yo kubona ko Bizimana yamushutse.

Yagize ati “Uwimana na we ni impunzi y’umurundi iba mu Rwanda ariko kubera ikibazo cy’uburwayi umwana we afite yemerewe kujya gutura hanze y’inkambi ajya gutura mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bizimana yaje kumuhamagara amubwira ko aziranye n’abakozi b’ishami ry’umuryango ryita ku mpunzi(UNHCR), amwizeza ko yamufasha kubona ibyangombwa byo  kujya gutura ku mugabane wa Amerika.”

Bizimana yasabye Uwimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 222,000 harimo ayo gukingiza umwana ndetse no gushaka ibyangombwa by’umwana na nyina. Uwimana yarayashatse ayohereza kuri telefoni nyuma arategereza araheba, ndetse Bizimana ntagire icyo amubwira ku bijyanye n’ibyo basezeranye. Uwimana nibwo yagannye Polisi avuga ikibazo yagize.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abantu kwirinda ubwambuzi bushukana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yashimiye Uwimana watanze amakuru bigatuma Bizimana afatwa.

Bizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mahama kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 12 =

Previous Post

Icyo umwana afashe ntikimuvamo: Abana 150 bo mu y’incuke bahawe amahugurwa yo kwirinda inkongi

Next Post

Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague na Kelia Uwase

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague na Kelia Uwase

Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague na Kelia Uwase

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.