Abacururiza mu Isoko rya ‘Mahama Business Center’ bubakiwe mu Murenge wa Mahama, bavuga ko babuze abakiliya, kuko abakabahahiye bajya guhahira mu rindi soko riri mu nkambi ya Mahama, bigatuma bahura n’ibihombo nyamara bari biteze ko bagiye gukirigita ifaranga.
Aba bacuruzi bavuga ko hari n’ibicuruzwa, bavuga ko birirwa bicaye nta n’umukiliya ubabaza igiciro.
Aba bacuruzi bahuriza ku kuba bakemererwa gucuruza ibicuruzwa byose bashaka kandi hose hagashyirwamo abacuruzi.
Umwe yagize ati “Twari twaje tugira ngo rizaza kudukemurira bimwe mu bibazo twari dufite birimo kutanyagirwa, ariko isoko bararyubatse baza kutugenera dukoreramo namwe muraribona ryaremye kandi muri kubona ko nta bantu baririmo. Nk’iyi mbuga itereye aho, isoko ritarimo imyenda, ritarimo inkweto…urabona bamwe baracyakodesha kandi baraduhaye isoko.”
Undi na we ati “None umuturage wese tugira aho ibintu biri mu nkambi hano ntibahaze tukirirwa twiyicariye dutya dutuje dusinziriye. Inyanya arazibona mu nkambi, ibijumba akabibona mu nkambi ubwo nyine hano ntibahaze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno aravuga ko ibyo aba bacuruzi bavuga bifite ishingiro kandi ko bagiye kubisuzuma ku buryo aya masoko uko ari abiri yahabwa iminsi itandukanye kugira ngo bibe igisubizo cyo kubona abakiliya.
Ati “Ubundi ririya soko ni bwo rigitangira. Igice cya mbere twabanje gukora ubukangurambaga bwo gushyiramo abantu no kumobiriza Site kugira ngo ikorerwemo, ariko ibyo abaturage barimo basaba birumvikana kandi ni ibintu turi busuzume turebe ko twabaha iminsi itandukanye yuko bazajya bakoreramo ku isoko riba ndani mu nkambi n’iryo riri hanze y’inkambi.”
Iri soko rya Mahama Business Center ryubatswe kugira ngo rifashe Abanyarwanda ndetse n’impunzi babaga hanze y’inkambi kuko bose batashoraga kujya mu nkambi guhahirayo, kugeza ubu hakaba hari imiryango itarabona abayicururizamo. Ni isoko ryzuye ritwaye asaga Miliyoni 350 Frw.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10