Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

KIREHE: Barasaba ko umuturanyi wabo yabona ubutabera

radiotv10by radiotv10
30/08/2021
in MU RWANDA
0
KIREHE: Barasaba ko umuturanyi wabo yabona ubutabera
Share on FacebookShare on Twitter

Mu murenge wa Kigina ho mu karere ka Kirehe hari abaturage basaba inzego z’ubutabera kurenganura umuturanyi wabo kuri ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Rwamagana azira ko yasuzuguye ibyemezo by’urukiko mu rubanza yatsinzwe ariko bo bakavuga ko atigeze aburana.

Umusaza witwa Habyaramungu Celestin utuye mu  murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe niwe abaturanyi be batabariza kugirango ahabwe ubutabera buciye mu mucyo.

Uyu bavuga ko yibonye ngo yararezwe n’abishwa be bavuga ko yabambuye isambu basigiwe na nyina nyuma akaza kumenyeshwa koyatsinzwe urubanza bo bemeza ko atigeze aburana ahubwo ngo babonye azanirwa impapuro zirangiza urubanza basaba Habyaramungu kuva aho atuye kuko ngo yahatsindiwe,ibi byaje kumuviramo gufungwa ashinjwa kuba yarasuzuguye ibyemezo by’urukiko.

Aba baturage barasaba ko inkiko zasubiramo urubanza bagahabwa umwanya bakagaragaza ukuri.

Haragirimana Gervin, ni umuyobozi w’umuduguduwa Rubare ari nawo uyu Habyaramungu asanzwe atuyemo yagize ati”jyewe mu gihe cy’isaranganya nari ntuye hano bivuga ngo mfite amakuru ahagaije kuri iki kibazo ariko twatunguwe n’uko uyu musaza afinzwe bavuga ko yasuzuguye urukiko kandi tutarabonye aburana rero turifuza ko urukiko rwamanuka tukaruha amakuru uyu musaza akarekurwa kuko n’igitabo basaranganiyemo kirimo amanimero ndagifite kandi iki nicyo cyari kumara impaka urukiko”

Undi muturanyi wabo nawe yunzemo ati”uyu byabaye nko kumufatirana ese urukiko iyo ruburanya ntirugendera ku bimenyetso?ubuse twe twibaza rwabajije bande ese muzehe we ko atahawe umwanya rwaburanishije ruvuga ko rwamubuze turasaba ko urubanza rwasubizwa mu mizi kuko aka ni akarengane”

Ese ubusanzwe iyo bigaragaye ko umuntu yahamijwe icyaha n’inkiko akanabihanirwa nyuma hakagaragara ibimenyetso bishya bimushinjura bigenda bite kugirango ahabwe ubutabera?

RadioTV10 yavuganye na Mupenzi Narsice umukozi muri Minisiteri y’ubutabera ukora muri serivisi zo guha abaturage ubutabera.

Yagize ati “amategeko ateganya ko iyo umuntu ahamijwe icyaha n’inkiko agakatirwa nyuma akaza kubona ibimenyetso bishya bimushinjura icyo gihe asubira mu rukiko akajuririra ingingo nshya ibyo akabikora mu gihe kitarenze amezi abiri abarwa uhereye ku munsi yaboneyeho icyo kimenyetso icyo gihe urukiko rutegeka ko urubanza rusubirwamo.”

Yakomeje agira ati”icyakora ibyo bifite umwihariko ku bantu bahamijwe ibyaha byo kwica muri genocide yakorewe Abatutsi kuko urukiko rubyemera iyo uwifuza kujuririra ingingo nshya agaragaza ko umuntu yashinjwaga mu rubanza rwambere akiriko ari muzima.”

Nk’uko bigaragazwa n’impapuro RadioTV10 ifitiye kopi uyu Habyaramungu Celestin yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kirehe ingifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 byose bituruka ku kuba ngo yarasuzuguye imyanzuro y’urukiko.

Inkuru ya: Ntakirutimana Pacifique/RadioTV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + ten =

Previous Post

Muhanga: Bahawe Telephone babwirwa ko ari inkunga none barasabwa kwishyura akayabo

Next Post

Metacha Mnata uheruka gutandukana na Yanga SC yumvikanye na KMC FC

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Metacha Mnata uheruka gutandukana na Yanga SC yumvikanye na KMC FC

Metacha Mnata uheruka gutandukana na Yanga SC yumvikanye na KMC FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.