Abanyamuryango ba Koperative ‘Duhuze Imbaraga’ ihuriyemo bamwe bo mu Mirenge ya Gatore na Gahara mu Karere ka Kirehe, barashinja abayobozi bayo kubikuza amafaranga yabo no gukoresha ibyangombwa mu nyungu zabo bwite, byatumye ubu bari kwishyuzwa umusoro w’arenga Miliyoni 10 Frw.
Aba basanzwe ari abahinzi b’imyaka nk’ibigori, ibishyimbo, na Soya banafite ishyamba rmu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara, bavuga ko ubuyobozi bw’iyi Koperative bwagiye bubaca ruhinganyuma bukabikuza amafaranga batabizi.
Munzuyarwo Damien avuga ko Komite y’iyi Koperatice yabikuje amafaranga yayo, ubundi ijya kuyabitsa kuri konti zabo.
Ati “Perezida afite hafi agera kuri Miliyoni imwe na Magana abiri. Kubimenya ni uko bagenda babishwanira ndetse Komite ngenzuzi yajya kugenzura bagira ibyo bababaza uko amafaranga yasohotse, yakuwe kuri konti, aza muri koperative rimwe bakabishwanira batagaragaza neza ibintu aho biri.”
Aba banyamuryango bavuga kandi ko ikindi babona cyabaye intandaro, ari ikenewabo cyabaye mu buyobozi bw’iyi Koperative, kuko uwari Perezida wayo waje gukurwaho, yasimbuwe n’uwo bafitanye isano.
Batamuriza Ernestine ati “Kuba ubwo buyobozi bwari buvuyeho bagahita bashyiraho undi Perezida mubyara we numva ari akazu bashatse gukora kugira ngo bajye barigisa umutungo w’abanyamuryango.”
Aba banyamuryango b’iyi Koperative, bavuga kandi ko hari umutungo wabo wagiye ugurishwa batabizi, ndetse n’ibyagurishijwe ntibamenye irengero ry’amafaranga yavuyemo nk’ay’umusaruro w’ibigoro wagurishijwe mu minsi ishize, ariko ubuyobozi bukababwira ko byahombye.
Hari kandi ibigega 75 byo guhunikiramo bahawe nk’inkunga, ndetse n’ibindi bikoresho birimo umunzani, telefone ndetse n’imbuto bahawe, na byo byagurishijwe batabizi, aho kugeza ubu bari kwishyuzwa umusoro wa miliyoni 10 Frw batazi inkomoko yawo.
Perezida w’iyi Koperatice ‘Duhuze Imbaraga’, Nzabonimana Mathias ushyirwa mu majwi n’aba baturage, ahakana ibyo avugwaho yivuye inyuma. Ati “Icyo kirantunguye nta gisubizo mfite. Barambeshyera.”
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10